Simon Pierre Gahamanyi
1) Niba waramenye ko impamvu FPR ihora icyurira abayihunze ari uko iba ibona bari kuyishyira hanze ku mahano nayo yakoze, ishime unezerwe kuko wigobotoye ingoma yumwijima
2) Nibakwanga bakakuvumira ku gahera,menya yuko inshuti magara wungutse arizo nyinshi kurushaho! Inshuti zigukundira ibyiza wakoreye abanyarwanda, inshuti mudahujwe nubukozibwikibi,inshuti nyanshuti zizira uburyarya.
3) Igihe ikinyoma kizirukanwa nukuri, igihe umwijima uzamirwa nurumuri,igihe cyegereje cyane,uzashyirwa mu ndashyikirwa nka Rosa Parks, umenyekane hose nka Martin Luther King, ibyawe byamamazwe nka Nelson Mandela.
4)Igihe witandukanije nikibi ntuzigere wicuza cg ngo uhindukire usubize amaso inyuma, kuko nawava mwisayo ngo amare koga aho ryamwanduje ngo yongere arisubiremo arireba. Igitangaje nuko hari abaturuka kure,barebera isayo kure bakajya I Rwanda kuryivurugutamo nkumwuzukuru wa Ngurube!
5) Niba waritandukanyije ningoma ngome, ningoma mpotozi,aho abawe bicaye kwa Jambo ubahaye agaciro. Ubura amaso yawe uyerekeze ijuru urabona abawe aho bicaye babyina baseka banezerewe kuko ubahesheje icyubahiro,utumye Uwiteka ategura ikirori hakurya yimva!!!
6) Niba Nyoko yarazize urwango,so akaruzira,ba rumuna bawe bakaruzira,ariko wowe ugasigara, ukifuza ko rugumaho,ukarubagarira, ni wowe wishe bene wanyu, mbisubiremo aba ari wowe wabahekuye! Kuko icyo bazize niba ugikunda mbe urizwa niki uhogozwa niki ko wagombye kubona ko ari uburyo bwiza bwimibereho?
7) Niba ubiba urwango umunsi wazize urwango uzamenyeko upfuye wiyahuye kuko ni wowe witeguriye imigozi yurwango uzamanikwamo!! Si igitangaza nupfa umanitswe!!
8) Niba ndira ntiwumve wowe warira ukifuza guhozwa, uba ugirango uhozwe nande ko wagombye guhozwa nanjye nawe ukampoza? Umuntu wahemukiwe yishimira kubwirwa nabamuhemukiye ngo impore!! None abaguhemukiye bose nubica,ukabwira ababakomokaho ngo baguhoze,bazemera gute batazi icyo mwapfuye?
Niba mwese mwariciwe muzahozwa nande kandi mwica ababahemukiye? Mwahozanya mute kandi mwese muri abo guhozwa? Umututsi yagombye guhoza umuhutu wamuhemukiye,umuhutu nawe agahoza abatutsi bahemukiwe nabahutu maze umunezero ukaganza. Ariko niba ushaka guhozwa ukanga guhoza, wakunda ute gukundwa ariko wanga gukunda? Cyangwa bose babaye nkintore izirusha intambwe,ikunda gukundwa ntikozwe gukunda kandi ikumva ko bishoboka!!