Site icon Rugali – Amakuru

Tingi Tingi: Ibintu biragenda bihinduka vuba kuko Médecins sans frontières iremeza ibyo duhora tuvuga ko Kagame na APR bishe impunzi z’abahutu zirenga 190.000

Umunyamategeko w’umunyamerika witwa Reed Broday yabwiye radiyo y’abafaransa RFI ko Kagame n’ingabo ze bishe impunzi z’abahutu zirimo impinja, abagore, abana n’abagabo zirenga ibihumbi ijana na mirongo icyenda (190.000). Izi mpunzi zikaba ari iziciwe mu mashyamba ya Tingi Tingi gusa. Namwe mwibaze umubare wabo Kagame na RPA bishe mu mashyamba yose ya Congo-Kinshasa.

Kagame rero aribeshya iyo yibwira ko azazimanganya ukuri kose kuko ubwicanyi bwe burazwi niyo azica abo yatumye bose yibwira ko arimo azimanganya ukuri ntabyo azashobora. Umva ubuhamya bwa Reed Broday niba wumva igifaransa:

Francis Kayiranga

Exit mobile version