General Patrick Nyamvumba yirukanywe ku taliki ya 27, 2020. Ni we muntu wavuye Uganda wanyuma warusigaye mu myanya y’ubuyobozi bwa za minisitere mu Rwanda. General Paul Kagame amaze kwirukana abavanye nawe Uganda bose abavana mu myanya y’ubuyobozi yo hejuru. Uwavuye Uganda wese mu mwaka w’1990 ari mu mazi abira.
Nta muganda numwe wavanye na Kagame Uganda usigaye mu myanya ya guverinoma. Nta munyarwanda wavuye Uganda usigaye muri minisiteri. Bose yabirukanye muri minisiteri z’igihugu zikomeye arizo zikurikira:
- Minisiteri y’ingabo;
- Minisiteri y’umutekano w’igihugu;
- Minisiteri y’imari n’ubukungu;
- Minisiteri y’umubano n’amahanga; and
- Minisiteri y’imirimo.
Kagame yirukanye abavuye Uganda mu myanya yo hejuru ya gisirikare:
- Minisitiri w’ingabo;
- Ukuriye ingabo (Chief of Defence Staff);
- Uyobora ipererereza;
- Ushinzwe guhugura mu bya gisirikare.
Kagame yirukanye abavuye Uganda no muzindi nzego nyinshi z’igihugu. N’ukuriye urukiko rw’igihugu nawe yamwigijeyo. Revolusiyo ikomeje kurya abana bayo. Biracyaza!!!!
Nkuko bakomeje kubivuga Kagame akomeje kwikanga ibiguruka byose. Kuko afite abanzi impande zose. None se azabaho gutyo kugeza ryari? Ahubwo hari n’ikindi atazi n’abaturage bamucitseho. Ibi byagaragaye uburyo nabo batagitinya kwerekana ububabare bwabo cyane cyane muri ibi bihe bya Covid-19 n’ubwo uvuze bamwigiza iruhande ariko birerekana ko abenshi batinya kuvuga akababaro kabo.
Yagiye yica abo bavanye nawe Uganda buhoro buhoro. Yica umwe umwe, none n’uwagize Imana akaba akiriho ategereje ifirimbi yanyuma Kagame azavuza amwirukana. N’inde urakurikira? Iyo urebye usanga ari gahunda yize, yabaze neza kugirango abone uko ategeka kugera muri 2034.
Mu kwikiza abavuye Uganda bose aragira ngo hatazagira ubaza impamvu arambye ku butegetsi cyangwa igihe azaba agiye gusimburwa n’umukobwa we ntihazagire ukopfora. Azasigaza injiji nka Kabarebe abo abwira ngo cishwa aha bakemera nk’uko Karasira abivuga.
Ako ni ka gatsiko kayobowe na Kagame kafashe abanyarwanda bugwate, kashyize ibiziriko mu majosi y’abaturage. Nta mpuhwe Kagame n’agatsiko ke bagira.
Yanditswe na David Himbara