Site icon Rugali – Amakuru

Ibintu bigeze iwa ndabaga -> Minisante yizeje abaganga ibisubizo ku itinda ry’imishahara yabo

Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) yavuze ko amavugurura ari gukorwa mu mikorere y’urwego y’ubuvuzi agira ingaruka ku mihembere y’igihe gishize, ari nayo yatumye imishahara y’abaganga itinda.

Umwe mu baganga ukorera mu Karere ka Nyanza waganiriye na IGIHE, yavuze ko imishahara yabo isigaye itinda, ku buryo kugeza ubu batarahembwa ukwezi k’Ukuboza.

Yagize ati ʺAbaganga baheruka umushahara w’ukwezi kwa cumi na kumwe kandi nta gisobanuro gihari, abantu bategereje imishahara mbere ya Noheli barayibura.ʺ

Undi wo mu Karere ka Gakenke we yagize ati ʺNi ukwezi kumwe tutarahembwa, ariko gutinda ni ibisanzwe, ni iminsi nk’umunani irenzeho gusa, bimaze iminsi byarakemutse, basigaye bahembera ku gihe.ʺ

Mu ikusanyamakuru IGIHE yagerageje gukora, yamenye ko mu zindi nzego za leta bahembwe umushahara w’ukwezi gushize ndetse nk’abarimu bo ay’ukwezi kwa cumi n’abiri bayahembwe mbere ya Noheli.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yavuze ko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ariyo itanga imishahara ndetse nk’iy’abakozi b’ibitaro by’akarere yo itegurirwa mu turere.

Gusa yavuze ko amavugururwa ari gukorwa mu bakozi bo mu rwego rw’ubuzima yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri, agomba gufata igihe ku buryo yagize ingaruka ku bukererwe bw’imishahara.

Yagize ati “Turakorana twese n’ibitaro by’akarere kandi umubare munini w’ibitaro dufite ni iby’akarere. N’abayobozi b’ibitaro ubu bari mu nama hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho baganira n’abayobozi batandukanye kugira ngo bagerageze gusobanurira abakozi, iyo habaye ubutinde aba ari ikibazo.ʺ

ʺAriko twese turakorana kuko nta n’ubwo aba ari ikintu cyiza gutinda guhembwa. Ubukererwe ntabwo ari ikintu cyiza ariko haba habaye impamvu zibitera.ʺ

Yavuze ko ayo mavugurura yatumye guhembwa kw’abaganga bitinda, kuko hari abayobozi b’ibigo nderabuzima bagiraga batya bagaha amasezerano abantu, ugasanga byateraga ikibazo mu mihembere ya kera.

Yakomeje agira ati ʺMbere harimo ibintu bimeze nk’akajagari. Aya mavugurura rero ni ukugira ngo bakosore ako kajagari, ariko ni igikorwa kirekire kuko ivugurura mu bantu 18000 ntabwo ari ikintu cyarangira mu munota umwe.ʺ

ʺGusa nta muntu wicaye, ntabwo dushimishijwe no kuba hari umuntu warenza amatariki yo guhembwa.ʺ

Minisitiri Gashumba yizeje ko bakomeza kuganira n’abakora mu nzego z’ubuvuzi, ku buryo ikibazo kizakemuka vuba.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba, yizeje abaganga ko ikibazo cy’itinda ry’imishahara kiri kuvugutirwa umuti urambye

Exit mobile version