1. Kuba ariwe perezida wenyine mu baperezida 140 wakirijwe induru. Ibi bibabaza cyane iyo ari induru zo mu mpande ebyiri. Uruhande ruvuga ko rumushyigikiye n’uruvuga ko rumurwanya. Iyo biza kuba uruhande rumwe ntacyo byaba bitwaye kuko ntibigaragara nko gucikamo ibice (umwiryane), ariko kuba bigaragara nk’ibice bibiri ntawe utabonamo isura y’ubumwe budahari ku banyarwanda. Ni igisebo rero ku gihugu niba ubuyobozi budakemura ikibazo cyangwa niba bubona atari ikibazo.
2. Kuba ari we perezida wenyine wanyujijwe mu gikari. Perezida ubundi arubahwa. Anyura mu marembo. Ntiyububa. Mu gikari hanyuzwa abajura n’abandi bose batishimiwe. Ibi rero ni agasuzuguro kuko ubundi bari kugerageza kumunyuza aho abandi banyuze n’iyo byaba bigaragara ko adashyigikiwe. Kunyuzwa mu gikari ni igisebo ku gihugu cyose. NI agahinda ku bantu bakunda igihugu.
3. GUKORESHA UMUTUNGO W’IGIHUGU MU BIDAFITIYE ABANYARWANDA AKAMARO. Iyo perezida agiye hanze akoresha amafaranga ava mu misoro yacu mu kwikingira abo atavuga rumwe nabo. Si abatavuga rumwe n’igihugu kuko kutabona ibintu kimwe nawe ntaho bihuriye no kudakunda u Rwanda nk’uko bakunda kubivuga. Njye aha nkaba mbona igihe perezida Paul Kagame azaba atakiri perezida hagomba kuzabarurwa ibyakoreshejwe muri Rwanda Days zose zabayeho, uwo mutungo akawishyura kuko ni inyungu ze ku giti cye si inyungu z’igihugu. Ikimenyimenyi bikaba ari uko abanyarwanda bose batazitumirwamo ahubwo za Ambasade zigatumira abo ngo zumva ba ambassaderi biyumvamo. Ikindi ni uko ibi bikorwa mu gihe hari abanyarwanda babuze amafaranga yo kwishyura ubwisungane mu kwivuza, hari ababuze amafaranga y’ishuri ku bana babo, hari ababurara bicwa n’inzara, hari abakozi bo kwa muganga bamaze amezi 7 badahembwa nka Rwempashya, …hari abarimu badaheruka guhembwa nko muri kaminuza,….Rwose aha ndasaba abanyarwanda kumva ko imisoro yabo atari iyo gukiriniramo. Ni iyo kubaka igihugu. Ibi ukunda igihugu ntashobora kubikora na gato.
KUKI IBI BIKORWA
Ibi biba bigamije kubeshya amahanga ko perezida akunzwe n’abaturage hatitawe kubasigaye mu gihugu bicwa n’inzara. Ikindi n’uko iyo biza kuba ari iby’abanyarwanda bose nta vangura nibura. Gutumira abantu ngo mwinezeze bagushyigikire mu mafaranga y’igihugu ku nyungu zawe bwite ngira ngo ni icyaha umuntu akwiriye kuryozwa. Abambasaderi babikora nabo bakwiriye kuzabiryozwa kuko nibo bakusanya abantu mu bihugu bitandukanye bakabizeza ibitangaza maze agatsiko k’inshuti zabo bakajya kwinenezeza mu mutungo w’u rwanda babifata nk’ibiruhuko. Ntabwo igihugu gikwiriye kwishyurira indege, imodoka, amacumbi muri hotel zihenze, ibibatunga,…mu nyungu z’abantu ku giti cyabo mu bikorwa bidafite icyo bimarira igihugu.
UMWNAZURO
Abanyarwanda bose bajye bibuka ko ukorera nabi igihugu amateka akazabikuryoza.
IMANA ITABARE URWANDA KANDI IRINDE URWANDA N’ABANYARWANDA
Yanditswe na Buregeya Ahmed (Facebook)