Abajenosideri bari aho bavuga ubusa… barabyuka bakabasuka ibikoma mu kanwa barangiza bakajya guteta? – Gen Ibingira
Umugaba mukuru w’inkeragutabara, Lt. Gen Fred Ibingira, avuga ko urugamba rwo guhagarika Jenoside rwari ruvunanye ku wari umugaba w’ingabo zari iza RPA (Perezida Kagame) bitewe ngo n’ibihe bitoroshye abari kuri urwo rugamba bari barimo byo kubura ababo, bityo ngo abona abahekuye u Rwanda baba mu mahanga badakwiye guteta no kuvuga ibinyoma ku Rwanda rwakoresheje ingufu nyinshi mu kongera kwiyubaka.
Ibi Gen. Ibingira yabivugiye mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ku nshuro ya 22 mu rwego rw’akarere ka Ruhango, umuhango wabaye ku cyumweru tariki 19 Kamena 2016.
Muri uyu muhango Lt Gen Fred Ibingira yavuze ko ubwo barwanaga urugamba rwo guhagarika Jenoside byabasabye imbaraga nyinshi kugira ngo babashe kwiyumvamo umugambi umwe wo kurokora abicwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, bitewe n’uko ngo bamwe muri bo bari bafite abavandimwe babo bicwaga bityo ko umuntu yabaga afite mu mutwe we kuba yajya kurokora abe bicwaga.
Aha ni ho ahera avuga ko Perezida Paul Kagame wari unayoboye ingabo za RPA zahagaritse Jenoside yahuye n’akazi katoroshye ko kubumvisha ko bagomba gukorera hamwe kugira ngo babashe kurokora imbaga y’abatutsi bicwaga muri Jenoside batirebyeho ku giti cyabo.
Avuga ko izi mbaraga zakoreshejwe zatanze umusaruro ugaragara bitewe n’aho igihugu kigeze, bityo ko abahekuye u Rwanda bihishe mu mahanga bajya bareka kuvuga ubusa ku Rwanda no guteta bitewe n’uko kugira ngo igihugu cy’ u Rwanda rube rugeze aho ruri ubu ngo byasabye imbaraga nyinshi n’ubwitange bw’abana bacyo.
Agira ati:”Mu basirikare bahagarikaga Jenoside harimo abasirikare benshi bari bafite ababyeyi babo n’abavandimwe babo bicwaga, abasirikare bari bafite imbunda n’ubushobozi nk’ubw’abo ngabo babikoraga bari bashyigikiye n’izo nterahamwe, na bo ubwo bushobozi bari babufite. Tekereza kumpagarika mfite imbunda, mfite amasasu nsanga umuryango wanjye bawumaze , ni inde wabibasha? Ni inde Wabasha guhagarika abo bantu akababasha? Ukambuza mfite imbunda, mfite ubushobozi bwo gukora icyo nshaka cyose ngo ndokore umuryango wanjye, ni inde wabibasha?”
Yakomeje agira ati “Abajenosideri bari aho biririmbisha, bavuga ubusa, bari aho ngaho batetera mu bazungu bavuga gusa. Bari aho barabyuka mu gitondo bakabasuka ibikoma mu kanwa barangiza bakajya guteta, Perezida wa Repubulika uyobora iki gihugu yahuye n’ibibazo bikomeye muri iki gihugu, kubuza abo bantu bafite ubwo bushobozi ukababwira uti Non, muhagarike. Agakoresha ijambo, agakoresha amategeko, amabwiriza bikaba kandi bigakunda. Iyo hataba imbaraga z’ubuyobozi dufite, twagize icyo gihe, dufite n’uyu munsi byajyaga kugenda bite? Iki gihugu kiba kiri hehe? Kiba gifitwe na nde? ”
Yavuze ko u Rwanda rufite amahirwe yo kuba rukiyobowe na Perezida Kagame wanafashe iya mbere mu guhagarika Jenoside bityo ko rutagomba kuyitesha.
Gen Ibingira kandi avuga ko ibyabaye mu Rwanda bikwiye kubera abandi isomo rikomeye kuburyo nta wundi muntu wazahirahira ashaka gucengeza mu abanyarwanda amatwara y’urwango akoresheje uburyo butandukanye burimo no kwandika impapuro n’ibitabo bikubiyemo ibinyoma.
Agira ati:”Abantu bize bayobora inzego zitandukanye, aha niho bakwiye gukura isomo, iyo tubonye ibyo Senateri Bizimana amaze kutubwira byandikwaga n’abantu bize baminuje, hatazaba n’ishyano hagira umuntu utinyuka kwandika ibintu nk’ibi, abantu bazamufate ukuboko bakugire ukuntu ataratangira no kwandika uwo mwanda wo kujya kwica abantu. Amahirwe dufite ni uko uyu munsi mu buyobozi buyobowe na nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ntawatinyuka kwandika igitabo nk’icyo ngo gisohoke, wajya kugisohora wamaze kugera aho ugomba kugera. Ninako guhumurizwa kw’abanyarwanda guhari.”
Yavuze kandi ko abasize bahekuye u Rwanda barimo na FDLR bahora bigamba ko bazatera u Rwanda, ngo ntabwo bizabashobokera bitewe n’ubumwe abanyarwanda bafite ndetse n’uburyo umutekano w’igihugu ucunzwe.
Yashimangiye ko aba bantu bareka kwirirwa bacura imigambi nk’iyo badashobora no kuba bageraho, ahubwo ngo bakagombye kwiyemeza gushyira intwaro hasi bagataha mu gihugu cyabo kuko ngo ubishatse igihugu kimwakirana yombi agasubizwa mu buzima busanzwe.
Makuriki.rw