Site icon Rugali – Amakuru

Ibimenyetso byinshi biraganisha kuri DMI ya Kagame mwiyicwa rya Dr. Raymond Dusabe

Amakuru akomeje kutugeraho avuye ahantu hizewe mw’ ikambere ya DMI nuko Dr. Dusabe bamukurikiye bakamwicira muri Afurika y’Epfo.

Ibi bikaba byashimangiwe n’uburyo ibinyamakuru byinshi harimo nibya DMI nka Rushyashya n’Igihe byahise bitangaza iyi nkuru yincamugongo. Ubundi tumaze kumenyera ko abantu bishwe gutya DMI iba ibizi ubundi yamara gukora ibara igahita ibisohora mu binyamakuru byabo ndetse n’Ambasade igahita ibizamo nkuko Amb Karege uhagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo yahise aba mu bambere mu kuyobya uburari avuga ko Dr Dusabe yishwe n’amabandi kandi iperereza aribwo rigitangira. Muribuka mwese ko ariko byanagenze ubwo DMI ya Kagame yahushaga Gen Kayumba.

Aya makuru ababaje yavuye ikambere nuko uyu Dr Dusabe yari yahungiye muri Afurika y’Epfo ahunze itotezwa barimo bamukorera bamuziza ko ari mu bantu bari bashyigikiye intwari yacu Diane Shima Rwigara. DMI ya Kagame rero yahise imukurikira imutsinda muri Afurika y’Epfo kandi ikibabaje giteye umujinya nuko aka gatsiko ko muri DMI ya Kagame kamaze kwica abantu benshi mu bari bashyigikiye Diane Rwigara abandi bakaba barimo gutotezwa no guhigwa. Imana yakire Dr Raymond Dusabe mu bayo kandi aba bicanyi bamenye ko ntawe bazongera kwica ngo tubemerere ko babeshya abanyarwanda n’amahanga.

Damien Ndeze

Kigali, Rwanda

Exit mobile version