Umusaza w’imyaka 82 wo mu Murenge wa Kansi, mu Karere ka Gisagara, arwariye ku bitaro bya Kansi nyuma yo guterwa icumu n’umurinzi w’imirima y’abihayimana bivugwa ko yari yagiyeyo kwiba igitoki. Uyu musaza yatewe icumu mu rucyerera rwo ku Cyumweru, tariki 2 Mata, amaze kwiba igitoki rimukomeretsa mu gituza no hejuru y’ijisho ariko arakomeza aragitahana.
Umufasha w’uyu musaza yabwiye TV1 ko yamusize aryamye agira ngo agiye gushakisha inkwi, ariko nyuma agaruka avirirana.
Yagize ati “Yasize ndyamye ngira ngo agiye mu ishyamaba kuko asiga ndyamye akajya kuzana uduti two kwasa. Hari mu bunyoni[mu rucyerera], yaje azanye ako gatoki anavirirana.”
Yakomeje avuga ko inzara ari yo yamuteye kujya kwiba kuko mbere bahabwaga amafaranga y’abatishoboye ariko nyuma bagakurwa ku rutonde.
Abaturanyi b’uyu muryango bavuga ko batari basanzwe bazi ingeso y’ubujura kuri uyu musaza bakananenga uburyo bita ubwa kinyamaswa bwakoreshejwe mu kumuhana n’ubwo yari yibye.
Frère Charles Hatunguramye umwe mu bihayimana bo kuri Paruwasi ya Kansi, ari nabo ba nyir’imirima, avuga ko batazigera bihanganira na rimwe ababibira imyaka.
Yagize ati “Ibyo ni ngombwa rwose kuko ntabwo twareka imirima yacu bayiba kuko ntawe tuyisangiye. Umuntu akoresha uko ashoboye kose. Twe turavuga tuti ‘tugize Imana kuko bamukomerekeje ntibamwice’, ariko buriya batarebye neza ntihazabura n’uhagwa.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kansi, Jérôme Tumusifu yavuze ko nubwo uyu musaza yakoze icyaha nta muntu wemerewe kwihanira.
Yagize ati “Mu by’ukuri ariya masaha si ayo kwirwanaho. Wenda afatiwe mu cyuho ni kimwe kuko kwiba koko yibye. Ni umusaza w’intege nke w’imyaka isaga 82. Ibyo byagakozwe avuga ko yitabaraga ariko ntiyamurwanyije.”
Kugeza ubu, uyu muzamu wateye icumu uyu musaza ari gukurikiranwa n’inzego z’ubugenzacyaha, aho akurikiranyweho ubwo bugizi bwa nabi.
Ubusanzwe uyu musaza w’imyaka 82, abana n’umukecuru w’imyaka 70, aho baba mu nzu nayo bubakiwe nk’abatishoboye.
Source: Igihe.com