Rugali.com

Amakuru ashyushye yo mu karere

Ibimaze amezi atatu bibera muri Sudani bikarangira Bashir akombowe nabyo biri gutera ikizungera Kagame

Mukomere bavandimwe

Ni byiza kugira icyo muvuga ku nyandiko zuzuye ibinyoma zo mu Igihe.Ariko njye nsanga biriya byose RPF ibikora igamije kurangaza ubwenge bw abantu kugirango ibone uko ikora ikintu kibi rwihishwa cg se kugirango yibagize ikibi imaze gukora.

Muri iyi minsi biravugwa cyane uburyo Mupenzi azamutse vuba cyane kurenza abandi basirikare.Ntawe bitatangaje.
Impamvu yatumye azamurwa gutyo akaba ari we wizerwa kurusha bose nayo iri gusakuza cyane.

Ibimaze amezi atatu bibera muri Sudani bikarangira Bashir akombowe nabyo biri gutera ikizungera Kagame kuko system ya Khartum yari yubatse nk iya Kigali bitewe n uko Bashir yari afite abasilikare b ikambere baneka bagenzi babo bakamuha amakuru y ibanga bakanamufasha gutegeka no gupinagaza aba officers basigaye.

Aya mezi yose rero abantu bibazaga niba bari basirikare b inkora mutima bazashyira bagakura amaboko kuri Bashir none birabaye.
Mureke turebe n akakatari kaza kazashyira kaze.

Ntimugwe mu mutego wo gusoma inyandiko zo kubarangaza.Iyo icyo gitabo kiza kubaho kiba cyavugiwe Arusha mu rukiko kuko niho cyari kurushaho kugira uburemere.

Kuki se MEIN CAMPF yavuzwe murubanza rwa bagosora gusa?iyo yo bibagiwe kubeshya ko yari mu Kinyarwanda.Aya makuru ntago Rpf cg Ibuka bari kuyabika imyaka 25 batarayavuga.

Mukomere

Rutinywa Festo