Site icon Rugali – Amakuru

IBIKORWA BYO KWICA AMATORA BIKORWA N’AGATSIKO KA FPR BIGEZE KURE.

Perezida Paul Kagame yatangiye kwiyamamaza hirya no hino mu gihugu. Igitangaje nuko abo bashinzwe amatora nabo ubwabo bari kumwamamaza bafatanyije n’abayobozi bakuru ba guverinoma, abasirikari, abapolisi n’inkeragutabara mu gihe abandi bakandida bo bashyizweho iterabwoba bashyirwaho ingenza aho banyuze hose kugirango batere ubwoba rubanda bityo ya mikono 600 y’abaturage buri mukandida asabwa kugeza kuri komisiyo y’amatora iboneke bigoranye cg ibure.

Ikindi kandi Perezida Kagame ngo ntazitabira ikiganiro mpaka gihuza abakandida imbere y’itangazamakuru kuko afite ubwoba ko ashobora gutsindwa. 

Nyuma y’aho umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi utereye Kagame utwatsi ukavuga ko utazatanga ubufasha ubwo aribwo bwose mu matora adafututse, Kagame yahisemo gushaka bubi na bwiza amamiliyari azakoreshwa mu matora ye. Yarabanje yaka abacuruzi miliyari 3, none n’abakozi bose yabatse 50% by’umushahara wabo.

Gusa Kagame nagire vuba asohoze ubuhanuzi.

Gloire Rukika

Exit mobile version