Site icon Rugali – Amakuru

IBIKORWA BYA KAGAME BIRAGARAGAZA KO ANANIWE GUTEGEKA

Buri munsi umwicanyi Kagame aba yakoze agashya. Ibikorwa bibi bye bikurikirana umunsi ku wundi. Kandi ukabona we ntacyo bimutwaye ahubwo akumva ko ari ubutwari. Akumva ko ntawe utegeka neza nkawe. Ikibazo kimwe kivaho hagakurikiraho ikindi. Ikibazo cy’abazunguzayi murabizi mwese uko byagenze, ikibazo cya Diane Rwigara twese cyadusize mu kangaratete, ikibazo cy’abahinzi b’ibirayi babujijwe kugurisha ibirayi byabo ikaborera mumirima muribuka uburyo cyavugirijwe induru, ikibazo k’inzara inuma mu Rwanda hose, ikibazo cy’abantu bicwa, bakarigiswa batagira uko bangana, ikibazo cy’imibanire n’ibihugu by’abaturanyi itameze neza kuko Kagame yabazuzuzbije, ikibazo cy’impunzi za Israel na Libya Kagame ashaka kugura akabazana kubatuza mu Rwanda, ikibazo cy’impunzi za Kiziba zishwe amahere n’ibindi byisnhi tutarondora hano ngo tubirangize.

Kagame yubatse icyo mu ndimi z’amahanga bita ”Mafia” bivuga “Agatsiko k’abicanyi”, iyo Mafia ikaba iyobowe n’umwicanyi Kagame. Ni agatsiko gakoresha uburyo ubwo aribwo bwose ngo kabone amafaranga, iterabwoba no kwica akaba aribyo bibaranga, bakaba bica nabi kandi nta mbabazi. Ibyo byose tubisangana umwicanyi Kagame.

None se ko havuyeho iyicwa ry’impunzi zo mu nkambi za Kiziba, ubu se harakurikiraho iki? Mwitege ikigiye gukurikiraho!!!! Umwicanyi Kagame akoreshwa n’amashitani niyo mpamvu adatuza gukora amabi. Ni uwo gusengerwa kuko aho agejeje u Rwanda hateye agahinda. Abanyarwanda barababaye, baritswemo ubwoba kuburyo ntacyo bashobora kuvuga cyangwa gukora ngo bigobotore uriya munyagitugu Kagame.

Yanditswe na Ange Uwera

Exit mobile version