Site icon Rugali – Amakuru

Ibikorwa bikwiye kwivugira.

Mu gihe Paul Kagame azi uko yageze k’ubutegetsi abandi ntibazi uko babubuze, bityo biraruhije gusubira kububona! Uko washira amakosa ku bandi bose, baba abazima cangwa abapfuye ibyo ntibigufasha kuko akenshi ushakira ibisubizo aho ibibazo bitari!

Ubu muri opposition ikibazo kiriho si ubwoko ahubwo ni ukutagira icyizere no kutamenya imikorere ikwiye mu mashaka yo hanze no kutiyumvisha imibereho y’abari mu gihugu! Hari abahutu bakeya barwanya abatutsi nkuko hari abatutsi bakeya barwanya abahutu ubwo bukeya niiyo ntambwe mu bumwe gusa hari abahutu benshi barwanya abandi abahutu .

Ibyo biboneka muri opposition yo hanze nkuko biboneka k’ubutegetsi mu Rwanda.
Ibi bisa nko gutera intambwe ebyiri uyu munsi uja imbere ejo ugetera eshatu usubira inyuma!
Ibi biterwa n’umururumba w’ubutegetsi watangiye mu bahutu bashaka ubutegetsi batabikoreye!

Urugero hari ababona ubuhungiro bitewe nuko bavuze akarengane bene wabo babahutu bafite, cyangwa se iyo bavuze akarengane gasanzwe mu Rwanda muri rusange, bamara kubona ubuhungiro bakigaramira.
Barisha akarengane k’abanyarwanda ariko ntibashobora gusangiza bene wabo amahoro bo baba bababoneyeho , byaba kumfashanyo biciye mu mashaka cangwa mu bikorwa bindi bisanzwe nko kuvuga byivanyeyo ko abo basize barengana!

Mperutse kubona abana balilimba mu mashamba ya DRC nibaza niba hari ico amashaka atekereza kuri baliya bana. Impinduka si politike yo kugera i KIGALI gusa impinduka itangirira ku mu gufasha abo dushoboye gufasha!

Halya ishuri libanza lya primaire lirahenda k’ubulyo habura abateranya bakalyubakisha niba batabonye umugiraneza ubagoboka bityo nibura bariya bana bagakura bazi gusoma?

Ubundi aha niho ishaka lyiza ligaragarira, niho umutegetsi amenyekanira!

Tugire urukundo kandi abashaka gufasha babikore baba abatutsi, baba abahutu bose bibuke ko icyiza ukoze ubu uzagisanga imbere ejo, nawe ukakigirirwa, dukore, noneho ibikorwa byivugire!

Turebe ibikorwa, turebe ibitekerezo byiza byubaka abanyarwanda mu buzima bwabo bwa buri munsi tudahereye mu moko !

Urubuga rwa demokarasi ruzazanwa no gushigikira ubutabera n’amahoro ya buri wese ariko duhereye mu bikorwa bya bugufi!

Gutuma umuntu amenya gusoma nabyo ni impinduka! Mwibuke ko nta mahoro y’uwaburaye , nta mahoro y’imfungwa.

Mugire ubumwe , amahoro, urukundo na demokarasi.

Dr. Ngiruwonsanga Tharcisse

Exit mobile version