Aya mafaranga yari yaragabanutse mu mwaka ushize aho yari yageze kuri miliyoni 241$ bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 cyahagaritse ibikorwa by’ubukungu mu bihugu birimo n’ibiteye imbere kandi ari nabyo biturukamo aya mafaranga.
Amafaranga yoherezwa mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere azagera kuri miliyari 589$, inyongera ya 7,3% ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka ushize.
Aya mafaranga agira uruhare runini mu gutuma ibyo bihugu bibona amadevize mu buryo bworoshye na cyane ko imiryango iyohererejwe iba izayakoresha mu bikorwa bisanzwe nko kwishyura amashuri, ubuvuzi, guhaha ibyo kurya, kubaka n’ibindi bituma bayakoresha akinjira mu bukungu bw’igihugu, bityo kikabona amadovize mu buryo butagoranye.
Icyakora hari impungenge ko ikiguzi cyo kohereza aya mafaranga kikiri hejuru mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, aho ushobora gusanga nibura kugira ngo umuntu yohereze 200$, azakatwa hafi 6,4%, kandi aya mafaranga akaba yiyongera bitewe n’igihugu yoherezwamo.
Icyakora ku mafaranga yoherezwa mu bihugu biri mu gice kimwe, ntabwo ikiguzi cyo gukata kiba kiri hejuru cyane nk’amafaranga aturutse mu bihugu bya kure.
Miliyari 45$ zitegerejwe koherezwa muri Afurika muri uyu mwaka, inyongera ya 6,2% ugereranyije n’umwaka ushize.