Site icon Rugali – Amakuru

Ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa: Mu bijyanye na demokarasi u Rwanda ntabwo ari intanga rugero

Ninde uzayobora umuryango wa OIF? Abategarugori babiri barahanganye: umunyacanada Michaëlle Jean, warucyuye igihe ku mwanya w’umunyamabanga wa OIF n’umunyarwanda Louise Mushikiwabo, ushyigikiwe n’u Bufaransa n’umuryango w’unze ubumwe w’Afurika. Ukwezi gushize abahoze ari abaminisitiri bane bo mu Bufaransa basohoye inyandiko barwanya kandidatire ya Louise Mushikiwabo

Umwe bamubajije ikibazo bati “Louise Mushikiwabo ahanganye na Michaëlle Jean, kuki mwanditse muvuga ko Mushikiwabo adakwiye kuyobora umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa?

Yasubije avuga ko u Rwanda ntabwo ari igihugu gikoresha igifaransa bareberaho. Cyari igihugu cyakoreshaga igifanransa ariko Perezida Kagame yahisemo ko u Rwanda rwakoresha icyongereza ku ruta gukoresha igifaransa. Ikindi u Rwanda ntabwo ari igihugu watangaho urugero mu bihugu birangwa na demokarasi kandi bikubahiriza ikiremwa muntu. N’ubwo Perezida Kagame hari infungwa aherutse kurekura, abatavuga rumwe nawe akomeje kubarwanywa. Hari ikibazo niba uzayobora OIF yaturuka mu Rwanda

Vereitas Infos

 

 

Exit mobile version