Site icon Rugali – Amakuru

Ibihugu bikennye cyane birarwana n’umubyibuho no kugwingira icya rimwe

inyanya

Kimwe cya gatatu cy’ibihugu bikennye kurusha ibindi ku isi bihanganye no kwiyongera k’umubyibuho ukabije hamwe no kugwingira nk’uko bivugwa na raporo ya Lancet.

Iyi raporo ivuga ko ibi biterwa no kwiyongera ku isi kw’ibiryo bitunganyijwe n’inganda, no kudakora imyitozo ngororamubiri.

Abayanditse baratabaza ngo habeho impinduka mu “buryo bw’imirire iriho” kuko ariyo mpamvy y’ikibazo.

Ibihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara na Asia nibyo byinshi byugarijwe n’ibi bibazo byombi.

Raporo ya Lancet ivuga ko ikigereranyo cy’abana n’abakuru miliyari 2,3 ku isi bafite umubyibuho ukabije.

Naho abana bonyine barenga miliyoni 150 ku isi baragwingiye.

Ibihugu byinshi biri mu nzira y’amajyambere byugarijwe n’ibi bibazo byombi icya rimwe.

2,8% umubyibuho ukabijemu Rwanda

Raporo ya Lancet – ikigo gikora ubushakashatsi ku buzima – ivuga ko abantu 20% bugarijwe n’umubyibuho ukabije ku isi.

Ivuga kandi ko abana 30% bari munsi y’imyaka ine bagwigiye, naho 20% by’abagore nabo bakaba bananutse bikabije.

Ubushakashatsi buheruka ku baturage n’imibereho yabo mu Rwanda buvuga ko abana bari munsi y’imyaka itanu y’amavuko bagwingiye kubera imirire mibi ari 38%.

Mu cyumweru gishize, ikigo cy’igihugu cy’ubuzima mu Rwanda (RBC) cyavuze ko umubyibuho ukabije (Obesité) muri rusange ugeze kuri 2,8%, no kuri 7,7% i Kigali gusa.

Raporo ya Lancet ivuga ko mu bihugu 123 ibigera kuri 45 byari bifite ibi bibazo byombi ahagana mu myaka ya 1990.

Mu myaka ya 2010 ibindi bihugu 14 byo mu bihugu bikenye byiyongereye mu bifite izi ngorane zombi.

Indyo mbi

Abanditse iyi raporo barasaba za leta, ONU hamwe n’abahanga gukemura iki kibazo bavuga ko giterwa no guhinduka kw’imirire.

Kwiyongera kwa za ‘supermarket’, kwiyongera kw’ibiryo bidafite intungamubiri, no kugabanuka kw’imyotozo ngororamubiri biratera abantu kubyibuha bikabije.

Iki kibazo cyo cyugarije ibihugu bikize ndetse n’ibikennye.


Umubyibuho ukabije wugarije n’abana mu bihugu bikennye kubera ibiryo bibi

Mu bihugu bikennye, ubukene no kutabona ibiribwa bihagije byo gutungisha abana biratera imiryango myinshi kugwingira kw’abana no kumererwa nabi kw’abakuru.

Dr Francesco Branca umuyobozi w’ishami rishinzwe imirire muri OMS ati: “Hari ikibazo gishya mu bijyanye n’imirire”.

Arakomeza ati: “Ubu ntitukivuga gusa ngo kugwingira biri mu bihugu bikennye cyangwa kubyibuha bikabije buri mu bihugu bikize.

“Gusa ibyo bibazo byombi bifite ikitarusange kimwe – kunanirwa guha abantu bose ibiryo byiza, bikwiye, bidahenze kandi bihagije”.

Ibiryo byiza ni ibihe?

Iyi raporo ivuga ko ari ibifite:

Amafunguro meza arwanya kugwingira, agatera imikurire myiza akanarinda kurwaragurika mu buzima.

Exit mobile version