Site icon Rugali – Amakuru

Ibigo by’amashuri mu ihurizo ryo kugaburira abana mu gihembwe cya mbere cya 2020

Ibigo by’amashuri bitandukanye biratangaza ko abari baratsindiye amasoko yo kubagezaho ibizatunga abanyeshuri mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2020 bari gusaba ko ayo masoko yasubirwamo kubera ibiciro byazamutse.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, yerekana ko ibiciro ku masoko byazamutseho 6.9% mu Ugushyingo 2019, bivuye kuri 4.4 ku ijana yabarurwaga mu Ukwakira 2019.

Mu Ugushyingo 2019, ibiciro by’ibicuruzwa by’umwimerere (fresh products) bihingwa mu gihugu nk’ibishyimbo, imboga n’ibindi, byazamutseho 25.3 % ugereranyije n’igihe nk’icyo mu 2018.

Izamuka ry’ibiciro ku isoko ryatewe n’ibiribwa Abanyarwanda bakoresha cyane birimo ibigori, ibishyimbo n’inyama byahenze. Kandi ibyo nibyo ibigo by’amashuri bikunze gukenera bitanga ifunguro ku banyeshuri.

Ibyo nibyo biri gutuma ibigo by’amashuri na ba rwiyemezamirimo bari bafite amasoko yo kugaburira abanyeshuri mu gihembwe cya mbere 2020 basaba gusesa amasezerano.

Nyuma yo kumva iki kibazo IGIHE yaganiriye n’abayobozi b’ibigo by’amashuri mu Ntara zitandukanye no muri Kigali.

Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Masaka, riherereye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro, Habimana Jean Pierre, yavuze ko ari ikibazo gikomeye nubwo hari icyizere ko muri Mutarama ibiciro bizagabanyuka.

Ati “Twafunze ibiciro bitarazamuka cyane, […] ni ikibazo gisa n’aho kiri rusange, cyane cyane ibishyimbo. Abenshi mu bafite amasoko barimo barasaba ko yasubirwamo, turimo turatanga amasoko bundi bushya.”

Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Bujyujyu ruherereye mu Murenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana, Habimana Joel, yakomoje ku biciro by’ibishyimbo, avuga ko rwiyemezamirimo yari yafashe isoko bigura hagati ya 500 Frw na 600 Frw.

Ati “Nk’urugero ku masoko rwiyemeza mirimo agifite [Ikilo cy’ibishyimbo] kiri ku mafaranga 500 na frw 600 none ubu ngubu kigeze ku 1000 frw.”

Ishuri rya Bujyujyu ryari ryatanze isoko hakiri kare cyane muri Kamena. Nubwo rwiyemezamirimo atarasaba ko bahindura ariko ngo abivuze byaba byumvikana.

Ati “Nkatwe twatanze isoko mu kwa Gatandatu, nakubwiye ko igiciro cy’ibishyimbo cyari kuri Frw 600 n’imisoro irimo, ubu koko natubwira ngo ntabyo ndi bubone, tuzamurenganya? Natwe ntituramuvugisha ariko turabyiteguye.”

Habimana Joel asanga leta ikwiye kureba uko yongera inkunga igenera abana cyangwa ikagura ibiribwa ku giciro gito ikabishyikiriza amashuri afite icyo kibazo.

Ku rundi ruhande ariko umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Nyinawumuntu rwo mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Gicumbi, Sebahire Deogratias, yabwiye IGIHE ko bafatanyije n’ababyeyi bamaze kwitegura ibyo bihe.

Sebahire yavuze ko n’ubundi uburyo bwo kugaburira abana bakoresha butandukanyeho gato n’ubw’abandi kuko bo bagaburira abana ibyo bazanye bakuye mu miryango yabo batajya basaba ko bazana amafaranga.

Ku rundi ruhande ariko Hakizimana Isacar uyobora urwunge rw’amashuri rwa Cyarwa riherereye mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, avuga ko no gusaba ababyeyi ko bagira icyo bongeraho nabo ari ukubagondoza.

Ati “Ikigaragara ni uko nyine, byaba ngombwa y’uko leta igira icyo yongera. Biragaragara ko bikomeye, ibigori ari nabyo abantu benshi barya byarahenze cyane, amafaranga abana bagombaga kurya mu minsi 30 ugasanga mu minsi 20 birarangiye.”

Twagerageje kuvugana n’abayobozi muri Minisiteri y’Uburezi kuri iki kibazo ntibyadukundira kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.

NISR itangaza ko izamuka ry’ibiciro ku isoko ryatewe n’ibiribwa Abanyarwanda bakoresha cyane birimo ibigori, ibishyimbo n’inyama byahenze.

Ivuga ko mu mpera z’umwaka umusaruro uba warabonetse muri Nyakanga uba uri gushira bigatuma ibihari bihenda kuko biba bikenewe n’abajya kurya, abacuruzi n’inganda zikenera umusaruro ukomoka ku buhinzi.

Igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 22 gifite ibyumweru 13, kizatangira ku itariki ya 6 Mutarama kirangire ku ya 3 Mata 2020.


Abayobozi b’ibigo by’amashuri baravuga ko bafite impungenge zo kugaburira abanyeshuri kubera izamuka ry’ibiciro

 

Exit mobile version