Site icon Rugali – Amakuru

Ibigo 197 byashyizwe ku rutonde rw’ibitemerewe gupiganira amasoko ya leta

Inzu zʻubucuruzi muri Kigali izigera kuri 15% ntizirabona abazikoreramo…

Ikigo cy’igihugu gishinzwe amasoko ya leta (RPPA), cyashyize ibigo 197 ku rutonde rw’ibitemerewe gupiganira amasoko ya leta, kubera gushinjwa kwica amasezerano no gutanga amakuru atari yo.

Ibi bigo leta ntishobora kuzongera gukorana nabyo mu gihe gihera ku mezi atandatu kugeza ku myaka itanu. Kimwe mu bigo byahagaritswe cyazize amanyanga no gufatanya n’ikindi nacyo cyari cyarahagaritswe.

Mu itegeko rigenga amasoko ya leta, ikintu cyose kiguzwe kirengeje amafaranga ibihumbi 100, ikigo cya leta kigomba gutanga isoko, hagatumirwa ibigo bigapiganwa biciye mu nzira z’amapiganwa.

Kugira ngo ikigo cyijye mu ipiganwa, kigomba kubanza kuzuza ibisabwa, birimo kuba gifite ubushobozi bwo kuzatanga ibyo gipiganira.

Harriet Umutesi ushinzwe iperereza muri RPPA, avuga ko ibi bigo bishyirwa ku karubanda kugira ngo hakumirwe ko hari ibindi bigo bya leta byakongera gukorana nabyo.

Agira ati “Impamvu nyamukuru yo gutangaza ibi bigo ku karubanda ni ukugabanya umubare w’abantu batubaha ibyo baba barashyize mu masezerano, ndetse no kugabanya umubare w’amanyanga, aho abantu bahimba impapuro nk’izo mu mabanki ndetse n’izindi kugira ngo bahabwe isoko.”

Umutesi avuga ko ubu amazina y’aba bahagaritswe agaragara ku rubuga rwa RPPA ariko bidatinze akazashyirwa ku rubuga rutangirwaho amasoko nk’uko The New Times yabyanditse.

Avuga kandi ko mu gihe hari ikigo cyumva cyararenganyijwe, byemewe kuba cyajya mu nkiko kugira ngo izina ryacyo rivanweho iki cyasha.

Agira ati “Ushobora kujurira biciye mu rukiko kandi mu gihe utsinze, tuvana izina ryawe kuri uru rutonde, duhagarika ibi bigo tugendeye ku makuru, ikindi navuga ni uko hari ingero zimwe nke z’ibigo twagiye tuvana kuri uru rutonde ku cyemezo cy’urukiko.”

Depite Begumisa Safari Théoneste, yemeranya n’iki gikorwa cyo guhagarika ibi bigo, kuko ngo bizarandura imikorere mibi.

Avuga ko kugaragaza aba bantu ari byiza kuko hari nk’ubwo ikigo gikora amakosa nka Rusizi, kigahita kimukira i Kayonza kikahabona isoko, ariko mu gihe cyashyizwe kuri uru rutonde, bizoroha kugitahura.

 

Exit mobile version