Assistant Commissioner of Police (ACP) Nepo Mbonyumuvunyi, uyobora ishami ry’Ubugenzuzi muri Polisi y’Igihugu avuga ko inzego z’ubutabera zimaze iminsi mu biganiro by’uko abantu bari mu mirimo itandukanye irimo n’iyo hejuru bavugwa mu byaha bya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta nabo byajya bashyirwa kukarubanda. Aha ngo niho Polisi nayo ibitegeye.
ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi yabwiye Umuseke mu kiganiro bagiranye mu mpera z’umwaka ushize ko hari uburyo amategeko ahana icyaha cya ruswa mu Rwanda adasobanura neza, cyane cyane ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta no kwangiza ibya rubanda.
Yagize ati “Itegeko ryacu uko risobanura icyaha cya ruswa, usanga (ritareba) ‘ibifi binini’ ari babandi bari mu masoko ya Leta kuko niho harimo ibitubutse.”
Yongeraho ati “Turi mu biganiro n’Urwego rw’Umuvunyi. Kuko n’abo bari mu masoko ya Leta barazwi n’Amadosiye arakorwa agashyikirizwa Parike ariko ntabwo itegeko ryemerera Urwego rw’Umuvunyi kubatangaza kuko kunyereza umutungo wa Leta mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ntabwo bifatwa nka ruswa.”
ACP Mbonyumuvunyi avuga ko hari amasezerano mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye arwanya ndetse agakumira icyaha cya ruswa u Rwanda rwasinye mu mwaka wa 2006.
Ati “Ayo twarayisinye, twaranaya-ratifié, yo ashyira icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta mu byaha bya ruswa ndetse mpuzamahanga.”
ACP Mbonyumuvunyi akavuga ko inzego zose zifite aho zihuriye n’ubutabera zimaze iminsi ziri mu biganiro kugira ngo bumvikane ukuntu Urwego rw’Umuvunyi rwajya runatangaza “ibifi binini”, aho gutangaza gusa abantu bato n’abaciriritse (batari mu myanya ikomeye) nk’uko bivugwa.
Ati “Turi kuganira,…kugira ngo tuvugane ukuntu Urwego rw’Umuvunyi rwazajya runatangaza, not the small fish nk’uko mubivuga, ahubwo the big fish bari muri ya masoko ya Leta banyereje imitungo ya leta, bacunze nabi ibya rubanda, nabo bagiye kujya bashyirwa ku rutonde.”
ACP Mbonyumuvunyi akavuga ko nibyemerwa, n’ibyo bifi binini (nk’uko bakunze kubivuga) bizajya bishyirwa ku rutonde cyane cyane bashingiye kuri ya Masezerano mpuzamahanga ya UN yasinyiwe i Vienne, yerekeranye no gukumira ndetse no kurwanya icyaha cya ruswa, kuko yo avuga ko kunyereza umutungo wa Leta, kwangiza ibya rubanda nabyo bifatwa nka Ruswa.
Ati “Aho ngaho niho natwe the big fish tuzitegeye kuko zirahari, Amadosiye akorwamo imishinga ya Leta namwe murayazi, ariko abari responsible kuri ibyo bintu ntibatangazwa kubera ko itegeko ritari clear (ridasobanutse neza), ariko rigiye kuba clear. Nibura aho ngaho abavugaga ngo dutangaza udufi dutoya gusa n’ibifi binini bizagaragaramo.”
ACP Mbonyumuvunyi avuga ko banatanze ibitekerezo mu ivugururwa ry’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda basaba ko n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta gishyirwa mu byaha bya ruswa nabo bakazajya bashyirwa ku karubanda.
Aha kandi ngo banasabye ko gufata amafaranga wari ufite nko mu Rwanda ukayimurira nko muri Banki yo muri Afurika y’Epfo ugamije guhisha ibimenyetso nabyo bishyirwa mu byaha bya ruswa, abo nabo bakazajya bakurikiranwa.
Ruswa muri Polisi y’u Rwanda ho ihagaze ite?
ACP Nepo Mbonyumuvunyi unafite mu nshingano kurwanya ruswa, imyitwarire y’abapolisi n’itangwa ry’amasoko muri Polisi y’igihugu avuga ko ruswa igenda igabanuka mu bapolisi.
Ubwo twavuganaga mu mpera z’Ugushyingo 2016, yavugaga ko bari bamaze gufata Abapolisi nka 60 bakekwaho icyaha cya ruswa, mu gihe mu mwaka wa 2015 wabanje bari bafashe 98, naho mu 2014 bari bafashe 174.
Ati “muri criminology , kubera imibare hari icyo bita kuvuga ngo icyaha cyagabanutse nyamara kitagabanutse ahubwo ari uko ingamba zashyizweho zatumye abantu bihisha cyane, ntabwo ariko bimeze rero twebwe, twebwe rwose cyaragabanutse kubera ingamba zashyizweho na Polisi y’igihugu.”
ACP Mbonyumuvunyi avuga ko nubwo abari mu cyaha cya ruswa bagerageza kwihisha cyane kuko wenda bombi baba babifitemo inyungu, ngo hari uburyo bunyuranye Polisi yagiye ishyiraho butuma bashobora gufata abari muri ruswa cyangwa icyaha kigakumirwa kitaraba, kubera ahanini n’amakuru atangwa n’abaturage.
Ushaka guha Polisi y’u Rwanda amakuru kuri ruswa ushobora kuyihamagara ku mirongo itishyurwa ya 997 na 3511 cyangwa 0788 311 320 na 0788 311 400 (ya ACP Nepo Mbonyumuvunyi).
Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW