Site icon Rugali – Amakuru

Ibifi binini bikomeje kurya udufi duto nkuko byahamijwe n'urukiko mu Rwanda rugira De Gaule umwere

Mulindahabi na Ir Adolphe bakatiwe amezi 6, De Gaulle agirwa umwere
Urubanza ruregwamo abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, rumaze gusomwa mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugunga, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu.
Umucamanza nyuma yo gusoma ibyo abaregwa, bashinjwa n’ubushinjacyaha, ni ubwo nta n’umwe wagaragaye mu rukiko, yafashe icyemezo cyo
Aba bagabo bakaba bahamwe n’icyaha cyo gukoresha umutungo nabi ufitiye rubanda inyungu, ariko batarakoze icyaha cyo gutonesha uwatsindiye isoko ryo kubaka Hoteli ya FERWAFA.
Mu gusobanura, umucamanza yahamije Mulindahabi, ko yakoze icyaha cyo gukoresha nabi umutungo w’abaturag, akaba yarahombeje FERWAFA arenga miliyoni 260 z’amafaranga y’u Rwanda, naho Ir Adolphe Muhirwa akaba yarabaye icyitso.
De Gaulle Nzamwita akaba aregwa gusinya amasezerano yo guha isoko EXPATCO, ariko atagize uruhare mu kubaha isoko, kuko atari mu bagize akanama k’isoko.
Urukiko rukaba rwasanze Nzamwita Vincent De Gaulle, nta kosa yakoze, kuko yashyize umukono ku masezerano atateguye, yari yateguwe na Me Mulindahabi Kabahizi Olivier.
Ir Adolphe Muhirwa ufatwa nk’icyitso muri uru rubanza, wakoze isuzumabumenyi ku bapiganwaga, urukiko rwamuhanishije gufungwa amezi 6, kimwe na Mulindahabi Olivier Kabahizi.
Nzamwita Vincent De Gaulle, akaba yagizwe umwere.
Source: Ruhagoyacu.com

Exit mobile version