U Rwanda rugiye gushyira miliyari 145 Frw muri RwandAir
Leta y’u Rwanda igiye kongera ingengo y’imari ya RwandAir mu rwego rwo kuyifasha guhangana n’ingaruka zatewe n’icyorezo cya Coronavirus, ikava kuri miliyari 121.8 Frw yahawe mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020, ikagera kuri miliyari 145.1 Frw mu 2020/2021.
Guhera muri Gashyantare uyu mwaka ubwo Coronavirus yakazaga umurego, ingendo z’indege ni bimwe mu bikorwa byakomwe mu nkokora cyane kuko ibihugu byinshi byahise bifunga imipaka, ingendo zirahagarikwa.
Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingendo zo mu Kirere (IATA) giherutse gutangaza ko urwego rwo gutwara abantu mu ndege ruzahomba miliyari zigera kuri 252$, bitewe n’uko ibihugu byinshi byafunze imipaka ku ndege zitwara abagenzi ndetse n’ibindi bikorwa.
Guverinoma y’u Rwanda yafashe iya mbere mu kugabanya icyo gihombo kuri RwandAir, yongera ingengo y’imari iyigenera. Amafaranga azahabwa RwandAir azava muri miliyari 306.5 Frw zagenewe ibikorwa by’ishoramari rya Leta mu 2020/2021.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari izakoreshwa mu mwaka wa 2020/2021, yavuze ko uretse gufasha RwandAir kwivana mu ngaruka za Coronavirus, ayo mafaranga azanifashishwa muri gahunda zari zisanzwe zo kwagura ibikorwa byayo hatangizwa ibyerekezo bishya no kugura indege nshya.
Ndagijimana yavuze ko urwego rwo gutwara abantu n’ibintu ari rumwe mu zashegeshwe cyane n’ingaruka z’icyo cyorezo.
Mu gihe umwaka ushize serivisi z’ubwikorezi zari ziyongereye ku gipimo cya 12 %, uyu mwaka Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko umusaruro w’urwo rwego uzamanuka ku gipimo cya -1.9%.
Muri Mata uyu mwaka, RwandAir yafashe ingamba zirimo kugabanya imishahara y’abakozi, abandi amasezerano yabo arahagarikwa hagabanywa amafaranga isohora kubera ko aho yaturukaga hari hafunzwe.
Ubukerarugendo ni bumwe mu bituma indege zibona abakiliya nyamara Urugaga rw’Abikorera mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, (East African Business Council, EABC) ruherutse gutangaza ko abakerarugendo bagera kuri miliyoni 6.2 bagombaga kuza gusura akarere bashobora kugabanuka cyane kubera Coronavirus.
Muri Mata uyu mwaka, IATA yagaragazaga ko abagenzi bagera kuri 79 000 RwandAir yateganyaga kuzabona bashobora kugabanuka kubera Coronavirus, bikayigeza ku gihombo cya miliyoni 20.4 z’amadolari.