Uko Museveni yayobeje uburari i Kabale ku bibazo biri mu mubano wa Uganda n’u Rwanda. Nyuma y’inama yo ku wa Gatanu tariki ya 21 Gashyantare 2020 yabereye ku mupaka wa Gatuna, igahuza Perezida Paul Kagame, uwa Uganda Yoweri Museveni, n’abahuza Perezida wa Angola, João Lourenҫo na mugenzi we wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), Felix Tshisekedi, hagamijwe gushaka umuti ku bibazi bimaze iminsi hagati y’u Rwanda na Uganda, Perezida Museveni yabwiye abaturage b’i Kabale ibintu bitangaje.
Ubwo yari mu nzira ataha avuye mu nama, Museveni yagejeje ijambo ku mbaga y’abaturahe mu mujyi wa Kabale.
Nubwo hari ibimenyetso simusiga byagaragarijwe mu nama bishinja guverinoma ya Uganda gutera inkunga umutwe w’iterabwoba wa RNC umaze imyaka ushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bigasohoka no mu myanzuro y’inama isaba Uganda guhagarika ibikorwa bya RNC ku butaka bwayo; Museveni yavuze ko ibyo ari ibinyoma, ko Uganda idacumbikiye abayobozi n’abanyamuryango b’uwo mutwe.
Mu by’ukuri yashakaga intambara kandi yakomeje kugaragaza ko azakora ibishoboka byose agatesha agaciro amasezerano ya Luanda, ku kiguzi icyo aricyo cyose.
Perezida Museveni yaciye umurongo na mbere y’uko wino yakoreshejwe ku itangazo rya nyuma y’inama guverinoma ye yasinye, yuma.
Wakumva uburemere bw’uburyo ubutumwa yatanze bwakiriwe i Kampala, urebye mu binyamakuru byo muri Uganda uko byahaye uburemere iyo nkuru, bikayishyira mu z’ibanze.
Ikinyamakuru kinyuzwamo icengezamatwara ry’Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare muri Uganda (CMI), Chimpreports, ku wa 21 Gashyantare 2020, cyatangaje ko “Museveni yatunze agatoki igisirikare cy’u Rwanda kuba nyirabayazana w’ibibazo muri dipolmasi…”
Ikinyamakuru cya Leta ya Uganda, New Vision, na cyo ku wa 23 Gashyantare 2020, ku rupapuro rw’ibanze cyatangaje inkuru ijya kumera nk’iyo, ko “Museveni yagaragaje ubwumvikane buke muri FPR nk’imvano y’ifungwa ry’umupaka.”
Amagambo ya Museveni yari yuzuye ubushotoranyi ku rwego na bamwe mu bamufasha icengezamatwara, bibajije icyamuteye kuvuga ayo magambo adafite ishingiro, aho Chimpreports yanzuye ko “Museveni avuze ayo magambo nyuma y’amasaha make y’inama y’uyu munsi igamije kugaragaza imbaraga n’ukuba umwere ku birego bikomeye.”
Abakurikiranira hafi politiki yo mu Karere k’Ibiyaga Bigari n’imibanire hagati y’u Rwanda na Uganda mu myaka 25 ishize, bahamya ko amagambo Perezida Museveni yavugiye i Kabale atatunguranye.
Niba yarahisemo kwitandukanya n’amasezerano ya Luanda nk’uko ubutumwa bwe busa n’ububigaragaza, ntibyaba ari ubwa mbere.
Kuva kera Perezida Museveni yagiye yisubiraho ku myanzuro yemeranyijweho hagati y’ibihugu byombi, buri gihe iyo yabonaga imbaraga zashyizweho n’abahuza zigiye gutanga umusaruro mwiza. Ubundi igihe cye ntigishidikanywaho.
Mbere y’uko ahurira na Perezida Kagame mu nama yahamagajwe n’uwari Minisitiri w’Iterambere Mpuzamahanga, Claire Short, i Londres mu 2001, nyuma y’ibaruwa igayitse Museveni yandikiye uwo mu minisitiri, Perezida wa Uganda yarigaragaje.
Nk’uko byagaragajwe muri raporo ya International Crisis Group (ICG) ku wa 21 Ukuboza 2001, yasohorewe i Bruxelles n’i Nairobi, Museveni mu buryo bushotorana yagize Maj Gen James Kazini Umugaba w’Ingabo w’agateganyo amusimbuje Lt Gen Jeje Odongo, umunsi umwe mbere y’inama y’i Londres. Ni icyemezo iyi raporo ihamya ko kitari kijyanye n’inyungu za Uganda mu nzira y’ubwiyunge.
Gen Kazini yari yaragaragajwe n’itsinda rihuriweho ry’iperereza ryashyizweho na Perezida Kagame na Museveni nyuma y’intambara yashyamiranyije ibihugu byombi i Kisangani mu 1999, nk’umuntu rukumbi wabaye intandaro y’iyo ntambara.
Iyo raporo yanagaragaje ko “Kuba Kazini yarasimbuye Odongo bigaragaza ko abayobozi ba Uganda badashaka kwemera uruhare bagize muri uko gushyamirana.”
Mu rugendo rwo guhosha ikibazo biri hagati y’ibihugu byombi ubu, Uganda yashinje u Rwanda ibikorwa by’ubutasi ku butaka bwayo; ibirego byagiye byongererwa imbaraga n’ibinyamakuru byo muri Uganda.
Iki kirego gisa n’aho ari cyo cyonyine Kampala yashingiyeho imyaka yose, bigaragara ko nta gihamya ihari kandi nta shingiro gifite; nticyigeze kigaragara mu nama ya komisiyo ihuriweho n’impande zombi yabereye i Kigali ku wa 14 Gashyantare 2020, ndetse nticyagaragaye mu itangazo rya nyuma ry’inama n’imyanzuro yaryo.
N’ikibigaragaza kurutaho ni uko icyo kibazo cya Uganda kitigeze kinavugwaho mu nama yo ku wa 21 Gashyantare 2020, i Gatuna.
Bitandukanye n’uko haba mu nama yahuje impande zombi n’abahuza i Kigali n’i Gatuna, ikibazo cy’uko Uganda ishyigikiye kandi itera inkunga RNC cyagarutsweho cyane muri ibyo biganiro byose.
Iyo nama yasabye Uganda gusuzuma ibikorwa by’iterabwoba bya RNC ku butaka bwayo, ibintu “bizanasuzumwa kandi bikemezwa na komisiyo ihuriweho y’abaminisitiri ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda.”
Ikintu gikomeye Uganda yagaragaje mu biganiro byose ni ikiswe gufunga umupaka hagati y’ibihugu byombi, aho inama yanzuye ko igihe Uganda izaba yasuzumye ibikorwa bya RNC ndetse igafata “ingamba zo kubihagarika no gukumira ko byazongera kubaho”, umupaka uzongera ugafungurwa.
Ikigaragara ni uko iyo ibiganiro byahuje abakuru b’ibihugu bitaza kuba ku rwego rwa dipolomasi, uruhare rwa Uganda mu bikorwa bya RNC rurigaragaza. Ntibyigaragariza mu itangazo rya nyuma ry’inama, ahubwo mu bitarashyizwemo.
Niba koko harabayeho gushidikanya mu bitekerezo by’abahuza ku ruhare rwa Uganda mu bikorwa bya RNC, umuntu yari gutegereza ko mu itangazo rya nyuma ry’inama y’i Gatuna, abonamo ingingo isaba u Rwanda gufungura umupaka mu gihe igenzura ryari kuba ryemeje ko nta bikorwa bya RNC biri ku butaka bwa Uganda. Ibi ntibyashyizwemo kuko abahuza bari bazi ukuri nyako.
Ibimenyetso bikomeye bishinja Uganda kugira uruhare mu bikorwa bya RNC byahuriranye n’ibinyoma no guhakana kwa Museveni i Kabale, aho ibinyamakuru byose byo muri Uganda byatangaje cyane kuri uwo munsi ko guverinoma ya Museveni yokejwe igitutu n’u Rwanda igahagarika pasiporo ya Charlotte Mukankusi ukuriye dipolomasi mutwe wa RNC, yatanzwe na Uganda ikajya imufasha kuzenguruka isi yose akora ubukangurambaga bw’uyu mutwe w’iterabwoba.
Mukankusi yakundaga kujya i Kampala, urugendo yaherukaga ni urwo muri Mutarama aho yari ajyanwe no kuganira n’abayobozi ba RNC baba muri iki gihugu, no guhura n’abandi bayobozi bakuru muri guverinoma ya Uganda.
Mu mwaka ushize Museveni yemereye ku karubanda ko yahuye na Charlotte Mukankusi nk’ukuriye ibikorwa bya dipolomasi mu mutwe wa RNC.
Igiteye urujijo ni uburyo Museveni atekereza ko ashobora gusibanganya ibyo byose mu minota mike yahagaze mu mujyi umwe, ngo byose abyegeke ku wasagariwe.
Igihe.com