Site icon Rugali – Amakuru

Ibibera mu nsengero zo mu Rwanda nabyo n’urukozasoni!!!

By Vincent Nsengiyumva

Kigali: Umuvugabutumwa yatawe muri yombi azira gufungira abakobwa 2 mu rugo rwe. Umugabo witwa Dushimimana Theodore wiyita umuvugabutumwa wo mu Mudugudu wa Kayumba, Akagari ka Musave, Umurenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, yatawe muri yombi nyuma yo gutahurwa ko yafungiye abakobwa babiri iwe mu rugo mu gihe cy’iminsi ine batarya batanywa ngo arimo kubasengera.<

Aba bakobwa bombi bari bafungiye mu kazu gato cyane karimo umwanda ugaragarira amaso, aho abahabonye bavuga ko kameze nk’ikiraro cy’amatungo. Dushimimana avuga ko ngo aba bakobwa bazanywe iwe ngo abasengere kubera ikibazo bari bafite cy’uburwayi bwo mu mutwe.

Abaturanyi b’uyu mugabo wiyita umuvugabutumwa batangarije TV1 ko ubusanzwe mu rugo rwe hasanzwe havugwa amarozi, ndetse ngo akaba yarahahinduye urusengero mu buryo butemewe n’amategeko.

Umukuru w’Umudugudu wa Kayumba avuga ko mu rugo rwa Dushimimana wiyita umuvugabutumwa hahoze urusengero, rukaba rwarafunzwe ubwo hafungwaga insengero zitujuje ibisabwa.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abaturage bamuhuruje bamubwira ko bafite amakuru y’uko hari abana b’abakobwa bagiye kugwa mu nzu ya Dushimimana, aho bari bamaze iminsi bakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo bavuga ko ngo ari ukubasengera.

Yagize ati “ Ahagana mu ma saa kumi nibwo abaturage bampuruje, tugeze mu rugo rwa Dushimimana dusanga harafunze, twica urugi rw’aho abo bakobwa bari bari, hanyuma turabasohora, gusa bari bameze nabi cyane kuko bari bafite umwanda ubona banashonje.”

Aba bakobwa barimo Nyiransabimana na Uwitije batangaje ko bakimara kubona ko bakorerwa ibikorwa bya kinyamaswa, bagerageje kwirwanaho kugeza ubwo abaturanyi b’uwo muvugabutumwa babimenya.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste yatangarije TV1 ko abo biyita abavugabutumwa bahise batabwa muri yombi bakaba bari gukurikiranwaho ibyaha birimo gufungira abantu ahantu hatazwi.

Yagize ati “Harimo icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake ndetse n’icyo gufungira abantu ahantu hatazwi, bivuga ngo ni ugufungira abantu ahantu hanyuranyijwe n’amategeko.”

Yavuze ko Dushimimana Theodore wiyita umuvugabutumwa yahise atabwa muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Bumbogo.

Umugore wa Dushimimana wiyitaga mama Pasiteri bivugwa ko yagaburiraga aba bakobwa ibyatsi mu gihe cyose bamaze mu rugo rwabo, yahise atoroka ubu akaba akiri gushakishwa.

Exit mobile version