Min. Nsengimana arashyira mu majwi abashoferi kwica nkana internet yo muri bisi
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert avuga ko bamwe mu bashoferi baba bica nkana internet yo muri bisi ngo batamara umuriro wa batiri y’imodoka zabo.
Nsengimana yemereye bari muri iyi nama ko koko iyi internet ijya ikunze kugaragaramo ibibazo, ati “Muri za bisi zose zo mu Mujyi wa Kigali, 4G irakora y’ubuntu. Ndabizi ko hari abashobora kuza kuvuga ko hari aho idakora muri bisi zimwe na zimwe. Nibyo! Harimo ahagiye hagaragara utubazo twa tekiniki ariko aho ikibazo kigaragaye ababishinzwe bihutira kugikemura.”
Kimwe mu bituma iyi internet ngo idakora neza, akenshi ngo biterwa n’abashoferi ubwabo bacomokora akuma kayitanga kugira ngo batamara umuriro wa batiri y’imodoka zabo.
Minisitiri Nsengimana yabwiye izubarirashe.rw ubwo iyi internet ya 4G yafungurwaga ku mugaragaro muri Gashyantare uyu mwaka, muri bisi 487 zo mu Mujyi wa Kigali zose uyu muyoboro warakora neza.
Yagize ati “Ibyo bibazo narabyumvise no kuri Twitter nabonye abantu babivuga. Ariko hari aho usanga umushoferi cyangwa umugenzi ufite ubugizi bwa nabi agenda agacomokora ka kuma. Kariya kuma gakoresha umuriro kuko kinjizwa muri cya kibiriti cy’imodoka (batiri).”
Minisitiri Nsengimana yagiye mu modoka kwigenzurira niba akuma gatanga internet gakora neza (Ifoto/Ububiko)
Akomeza avuga ko akenshi basanga ari yo mpamvu umurongo wa internet uba wavuyeho, ariko akibutsa abagenzi bakoresha izi bisi ko bafite uburenganzira bwo kubaza impamvu idakora neza kuko mu mafaranga y’urugendo baba bishyuye harimo iyo serivisi ya internet y’ubuntu.
Yagize ati “Tubwira abakoresha ziriya bisi ko bafite uburenganzira bwo kubaza shoferi impamvu internet idakora. Iyo wishyuye amafaranga y’urugendo mu buziranenge bwa serivisi harimo no guhabwa internet. Ntibikwiriye kugera ku bayobozi b’ikompanyi itwara abagenzi gusa kuko bigomba kubazwa mbere na mbere shoferi.”
Muri gahunda ya Smart Kigali, bisi zirenga 500 zo mu Mujyi wa Kigali zashyizwemo umuyoboro wa internet inyaruka ariko hamwe na hamwe hakunze kuvugwa ko idakora neza nk’uko abayobozi babivuga, abatwara izi modoka na bo bakavuga ko bishyuzwa amafaranga menshi n’ikompanyi ibaha utu twuma dutanga internet.
Source: Izuba Rirashe