Abadepite bashyigikiye ko amata na ‘jus’ by’Inyange bicuruzwa mu mashuri. Itsinda ry’Abadepite bagize Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi, n’Ibidukikije mu Nteko Ishinga Amategeko bayobowe na Nyirahirwa Veneranda, basuye Uruganda rw’Inyange.
Bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’uru ruganda mu rwego rwo kureba uko rutunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi uko ugezwa ku isoko n’akamaro bifitiye abaturage,
Visi Perezida w’iyo komisiyo ashingiye ku busabe bw’abayobozi b’uru ruganda rutunganya umusaruro w’amata n’imitobe, yavuze ko we na bagenzi be bagiye gukora ubuvugizi.
Yavuze ko bikwiye ko harebwa uko uruganda rwasinyana amasezerano n’ibigo by’amashuri ngo umusaruro warwo urusheho kubona isoko rihagije.
Umuyobozi Mukuru w’Uruganda Inyange, Biseruka James, yabwiye abadepite ko hejuru y’ubuvugizi babemereye bagiye gukomeza gushyiramo imbaraga ngo ibyo bakora bibone isoko n’umworozi abyungukiremo umusaruro we ugurwe.
Ati: “Mu ngamba twatekereje kugirana amasezerano n’ibigo by’amashuri kugira ngo tube twagabanya ibiciro by’amata ku buryo buri mwana yajya abona agakombe k’amata ku mafaranga 100 ku buryo buhoraho, akajya yishyurwa n’ababyeyi, kuko twasanze ari kimwe mu bisubizo ku kibazo k’imibare y’abana bafite ikibazo cyo kugwingira”.
Visi Perezida w’iyo komisiyo y’abadepite, Nyirahirwa avuga ko ku kibazo k’isoko hari iby’ingenzi bigiye gukorwa birimo ubufatanye bw’inzego kugira ngo haboneke isoko rihagije ku musaruro w’Inyange kuko asanga ari uruganda rufitiye akamaro aborozi b’Abanyarwanda n’ubukungu bw’igihugu.
Nyuma yo kuganira n’abayobozi b’Uruganda rw’Inyange, Depite Nyirahirwa yagize ati “Nk’uko mwabyiboneye mu bubiko, nta soko rihagije ry’umusaruro w’ibyo bakora haba mu gihugu cyangwa hanze, tuzakora ubuvugizi ndetse hakomeze n’ubufatanye bw’inzego kugira ngo umusaruro ntupfe ubusa”.
Depite Barikana Eugene we yagize ati “Ikindi mugomba gutekereza ni ugukangurira abashoramari mu rwego rw’ubuhinzi no gushora imari mu buhinzi bw’imbuto nk’amatunda, inanasi n’izindi zivamo imitobe kuko kugeza ubu Inyange izikura mu bihugu byo hanze.”
http://imvahonshya.co.rw
Yanditswe na Twagira Wilson
Ku ya 08-01-2019 saa 08:59:12