*Gereza ya Maekelawi aho bamwe bari bafungiye izafungwa igirwe inzu ndangamurage. Leta ya Ethiopia yatangaje ko ibabariye imfungwa zose za politiki kandi ikaba igiye kubarekura aho bafungiye mu gihugu hose.
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn ni we watangaje ibyo nyuma y’iminsi agirana ibiganiro n’abo mu itsinda ry’amashyaka yishyize hamwe akaba ayobora ubutegetsi (EPRDF).
Desalegn yavuze ko gereza ya Maekelawi izwi cyane kubera ibikorwa bibi, izahita ifungwa igahinduka ingoro ndangamurage.
Mu biganiro kandi hafashwe umwanzuro wo gushyiraho itsinda ryigenga rizakora iperereza ku guhungabanya uburenganzira bwa muntu no gufata nabi imfungwa.
Ethiopia yabayemo imyigaragambyo y’igihe kirekire yo kwamagana Leta, abigaragambya basabaga impinduka zishingiye kuri politiki no ku bukungu icyo gihe abantu benshi batawe muri yombi barafungwa.
BBC
UMUSEKE.RW