Site icon Rugali – Amakuru

Ibi turabimenyereye! Kwica urubozo Bazeye na Abega ba FDLR ubundi bagashinja Uganda ya Museveni, Burundi ya Nkurunziza na RNC ya Kayumba

U Rwanda rwemeje ko Bazeye na Abega bayoboraga FDLR barimo gutanga ‘amakuru akomeye’. Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, avuga ko u Rwanda rwashyikirijwe babiri bahoze ari abayobozi ba FDLR ari bo Laforge Fils Bazeye wari Umuvugizi wayo na Lieutenant-Colonel Theophile Abega wari ushinzwe iperereza, aho barimo kubazwa kandi bemeye gutanga amakuru.

Mu kiganiro na IGIHE, Dr Sezibera yavuze ko nyuma yo “gutanga amakuru, abantu bazamenyeshwa ibindi.”

Yakomeje ati “Igihari ni uko tubafite, hashize iminsi, kandi barimo gutanga amakuru y’ingirakamaro. Ni Guverinoma y’u Rwanda ibafite, barimo gutanga amakuru y’ingirakamaro kandi bafashwe neza nta kibazo bafite.”

Abo bayobozi byatangajwe ko bafatiwe ku mupaka wa Bunagana mu Ukuboza 2018 bavuye muri Uganda mu nama yabaye hagati ya tariki 15-16 Ukuboza, yahuje abahagarariye RNC ya Kayumba Nyamwasa na FDLR.

Bivugwa ko byari ku butumire bw’ubuyobozi bwa Uganda hagamijwe kunoza umubano hagati y’iyo mitwe y’iterabwoba n’inzego za gisirikare za Uganda no kunoza imikoranire mu migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Lambert Mende, yemeje ko Bazeye na Abega boherejwe mu Rwanda kuko hari byinshi rwabakekagaho, nk’uko ikinyamakuru La Libre giheruka kubitangaza.

Yagize ati “Aba bantu barebwaga n’impapuro zo kubata muri yombi, bashakishwaga n’ubutabera bw’igihugu cyabo. Twabohereje mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’ubufatanye mu by’ubutabera yemejwe hagati ya RDC n’u Rwanda.”

Yavuze ko RDC itagombaga kubagumana kuko imaze imyaka isaga icumi yiyemeje gusubiza iwabo abarwanyi ba FDLR.

Mende kandi yabwiye Jeune Afrique ko “igihe ufatiye abanyabyaha ku butaka bw’igihugu, ari abanyamahanga kandi hakaba hari amasezerano y’ubufatanye mu by’ubutabera, ugomba kubohereza mu gihugu cyabo kugira ngo bisobanure imbere y’ubutabera.”

Nyuma yo gufatwa, Laforge Fils Bazeye na Lieutenant-Colonel Théophile Abega babanje kujyanwa i Kinshasa banyuze i Goma, aho bahatiwe ibibazo bakavuga byinshi birimo n’ibyaranze urugendo rwabo i Kampala ndetse n’imigambi bafite ku Rwanda.

Nibwo hamenyekanye imigambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’uburyo FDLR na RNC bafatanyije bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda banyuze ku butaka bwa Congo.

Raporo y’Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye mu Ukuboza 2018 na yo yashimangiye ko iyi mitwe yombi ifite ibirindiro muri Congo, aho nyuma ya FDLR ikorera mu Burasirazuba bwa RDC kuva nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, hariyo undi mutwe uzwi nka “P5, Rwanda National Congress cyangwa Umutwe wa Kayumba Nyamwasa.”

Ku wa 18 Mutarama uyu mwaka, Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Crispin Atama Tabe, yandikiye Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri muri RDC (Monusco), azisaba ubufasha mu kuburizamo umugambi w’abarwanyi ba FDLR bari mu rugendo bakagana muri Kivu y’Amajyepfo, kwiyunga n’umutwe wa Kayumba.

Ati “Kubera ko Congo ishikamye ku byemezo mpuzamahanga yemeye byo kutaba ibirindiro ku mutwe uwo ari wo wose ugamije guhungabanya igihugu duturanye, ndasaba ingabo za Monusco gufasha iza Congo (FARDC) mu kuburizamo uwo mugambi mubisha ushobora guhungabanya umutekano w’akarere kose.”

Gusa Monusco yatereye agati mu ryinyo, ivuga ko uwo mutwe werekezaga muri Kivu y’Amajyepfo uvanze n’impunzi z’abasivili barimo abana n’abagore.

Laforge Fils Bazeye wari Umuvugizi wa FDLR

 

Source: Igihe.com

Exit mobile version