Site icon Rugali – Amakuru

Gahunda ya leta y’agatsiko yo kwicisha abaturage inzara

Akarere ka Rulindo kakuye abakozi bako ku biryo. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo, bwasabye abakozi bako gucika ku muco wo kuzana ibiryo mu biro, ngo kuko biteza umwanda kandi bikanangiza amadosiye.

Ni nyuma y’uko ubuyobozi bw’aka karere bukoze igenzura ku micungire y’abakozi, bugasanga bamwe mu bakozi bakunze kuzana Imigati, capati, amandazi n’ibindi biribwa bakabirira mu kazi.

Byasohotse mu itangazo ryashyizweho umukono n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka Karere, Muhanguzi Godfrey, ryasohotse kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2018.

Iri tangazo ryagenewe n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose y’aka karere, ryabamenyesheje ko uzarenga kuri ayo mabwiriza yo kureka kurira mu biro, bizafatwa nk’ikosa mu kazi.

Riranasaba kandi abayobora amashami mu karere ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge kujya bagenzura ko ntawe urenga kuri ayo mabwiriza

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Rulindo
KigaliToday
Exit mobile version