Zimwe mu nyubako zigezweho ziranengwa guteza umunuko mu mujyi wa Kigali
Umujyi wa Kigali urizeza abafite inyubako zirekura amazi mabi anuka kuzahabwa ikusanyirizo ryayo muri 2022, ariko mu gihe batarasubizwa, barasabwa kuba bahangana n’icyo kibazo ubwabo, bitaba ibyo bagacibwa amande atubutse.
Bamwe mu bagenda muri uyu mujyi binubira ko ahegereye inyubako ya Centenary House, hepfo y’ahahoze gereza ya Nyarugenge ku Muhima, iruhande rw’umuturirwa wa Kigali Heights, hepfo ya Hotel Lemigo, iruhande rwa SORAS, n’ahandi ngo hafite umunuko ukabije.
Uwitwa Rufayire agira ati “umunuko ni ikibazo gikomeye cyane, nta n’ubwo bihangana ngo barekure uwo mwanda sa sita z’ijoro, twe tuba twenda kuruka, ibi birangiza ishusho y’Umujyi kandi ari inyubako z’icyitegererezo twese twari kuba dufatiraho urugero”.
Bamwe mu bafite inyubako zitungwa agatoki Kigali Today yashatse kuvugisha ntibifuje kugira icyo batangaza kuri iki kibazo.
Kigali today yaganiriye kandi n’umwe mu batekinisiye bashinzwe imicungire y’umwanda uturuka muri imwe mu mahoteli, nayo iregwa kurekura umunuko, yemera ko hari igihe bacikwa.
Ati “Kugumana aya mazi mabi ku rugero rw’100% biragora kuko iyo ibyobo byuzuye, ntabwo twabeshya ko tutaba nk’abandi (ko tutayarekura), ubwo rero Umujyi nutwubakira iryo kusanyirizo ry’amazi mabi, uzaba udukijije”.
Umwe mu bakozi b’ikigo COOPED gitwara amazi y’imyanda avuga ko abarekura amazi y’imyanda ari abadashaka gutanga amafaranga kugira ngo bajyane iyo myanda ku kimoteri aho igomba kujya.
Akomeza asobanura ko kontineri imwe ijyamo metero kibe 15 z’amazi y’imyanda, iyavana mu rugo cyangwa mu nyubako y’umuntu hatanzwe amafaranga ibihumbi 100.
Ku rundi ruhande, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu, Busabizwa Parfait asaba abafite inyubako gufata amazi y’imyanda nk’uko baba babigaragaje mbere yo gutangira kuzikoreramo.
Busabizwa agira ati “Abantu bafite uburyo bw’imicungire y’amazi mabi budakora neza bakaba bateza umunuko, iyo bafashwe bacibwa ihazabu y’amafaranga miliyoni esheshatu”.
Uyu muyobozi mu Mujyi wa Kigali akomeza asobanura iby’ikusanyirizo ry’amazi y’imyanda rizatangira kubakwa mu kwezi kwa Nzeri k’uyu mwaka, rikazaba ryabonetse mu mezi 30 ari imbere.
Umujyi wa Kigali ubifashijwemo n’Ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura(WASAC), uzubakirwa ibyobo by’amazi mabi aturuka muri Nyarugenge, (bizajya biyasukura mbere yo kuyohereza muri Nyabugogo) ahitwa ku Giticyinyoni.
Ni ibikorwa bizatangwaho amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 97 yavuye ku nguzanyo ya Banki y’Ubumwe bw’i Burayi (EIB) hamwe na Banki nyafurika itsura Amajyambere AfDB.
Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali avuga kandi ko hari inzira yagenewe impombo zivana amazi yanduye mu ngo no mu mazu manini agize umujyi, zigahura n’imiyoboro minini izajya igendana n’imihanda kugera ku byobo bitunganirizwamo ayo mazi y’imyanda.
Busabizwa Parfait akomeza agira ati “Biteganijwe ko hagati y’ukwezi kwa munani n’ukwa cumi uyu mwaka bazatangira kubaka ibyobo by’amazi y’imyanda, nibyuzura ntabwo tuzongera kubasaba kwifatira amazi mabi”.
Ministeri y’ibikorwaremezo (MININFRA) hamwe n’Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura by’umwihariko, bavuga ko nyuma yo kubaka amakusanyirizo y’amazi mabi ava muri Nyarugenge, hazakurikiraho utundi duce tw’umujyi wa Kigali twose.
KigaliToday