Site icon Rugali – Amakuru

Ibi ntibibaho muri dipolomasi –> Ubu se kuki Makuza atazanye n’umugore we ngo yakire uyu mudamu wa Minisitiri w’intebe wu Buhinde?

Visi Perezida w’u Buhinde yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi. Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari, yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2017, mu ruzinduko rw’akazi.

Ageze ku kibuga cy’indege i Kaombe, Hamid Ansari yakiriwe na Perezida wa Sena, Bernard Makuza. Uyu muyobozi mukuru mu Buhinde uzamara iminsi itatu mu Rwanda biteganyijwe ko azagirana ibiganiro n’abayobozi bakuru b’u Rwanda.

Uruzinduko rwa Visi Perezida w’u Buhinde ruje rukurikira urwo Perezida Kagame yagiririyeyo iki gihugu ubwo yari yitabiriye inama ya Vibrant Gujarat Global Summit yabaye muri Mutarama 2017.

Mu ruzinduko rwe, Visi Perezida w’u Buhinde azagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame, na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, akazanageza ijambo ku banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda.

Azasura urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi yunamire inzirakarengane, anabonane n’Abahinde baba mu Mujyi wa Kigali mu musangiro na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda.

Hamid Ansari ageze i Kigali

 

Hamid Ansari yakiranywe urugwiro

 

 

Visi Perezida w’u Buhinde, Hamid Ansari n’Umugore we Salma Ansari ubwo bakirwaga na Perezida wa Sena, Bernard Makuza

 

 

 

 

 

 


Exit mobile version