Bamporiki asoza urugerero yashimye ubwitange bafite ku gihugu
Rusororo/Gasabo – Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ushinzwe iterambere ry’abaturage Cyriaque Harelimana n’Umuyobozi w’Itorero Hon Edouard Bamporiki basoje urugerero rw’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye ariko bakagira amanota menshi “Impamyabigwi”, ngo ik’ingenzi si umusaruro batanze mu mibare ahubwo igikomeye ni ugukunda igihugu bagaragaje.
Imibare ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) igaragazako, mu gihugu hose ahantu hatanu (5) urugerero rwakoreraga ibikorwa by’ubutore, bubakiye abatishoboye inzu 53, basana inzu z’abatishoboye 108, hubatswe ubwiherero178, n’uturima tw’igikoni 238, hubatswe imiyoboro y’amazi ibiri ifite metero 600 umwe n’ibindi bikorwa by’ubukangurambaga no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Ku rwego rw’umujyi wa Kigali honyine, Intore zahubatse inzu z’abatishoboye umunani zifite ubwiherero, igikoni, uturima tw’igikoni byose hamwe bifite agaciro kabarirwa mu mafaranga y’u Rwanda miliyoni 53.
Ngo banakanguriye abantu gukumira no kwirinda ibiyobyabwenge mu karere ka Kasabo.
Bamporiki Eduard, Umuyobozi w’Itorero ry’igihugu yavuze ko ibikorwa by’Intore z’urugerero ruciye ingando byatanze umusaruro ku buryo butari bwitezwe, kuko ngo aho Intore zose zari ziteraniye hari ibibazo by’ingutu byugarije imibereho myiza y’abaturage byakemutse.
Umuyobozi w’Itorero avuga ko uwo musaruro utabarirwa mu gaciro k’amafaranga gusa ahubwo ko agaciro nyakuri kabyo ari uko Intore zagaragaje ko zikunda igihugu.
Ati “Iyo mibare y’ibyo bakoze mu mafaranga ntihwanye n’agaciro nyakuri kabyo, kuko ntiwabara agaciro k’ibyo bisaba ngo batozwe ubupfura, bakunde igihugu, agaciro kanini ni uko bagaragaje gukunda igihugu.”
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe iterambere ry’abaturage, Cyriaque Harelimana, yabwiye urubyiruko ko gukunda igihugu bagaragaje mu gukemura ibibazo byugarije abaturage biri mu rwego rwo hejuru cyane.
Ati “Ibikorwa byo kwita ku babyeyi batwite, kwigisha isuku, gusubiza abana mu mashuri kimwe n’ibindi byose mwakoze hari benshi no mu bahanga batabikora.”
Urugerero ruciye ingando rw’intore z’Inkomezabigwi rwasojwe kuri uyu munsi mu gihugu hose, nyuma y’igihe kirenga ukwezi bari mu bikorwa hirya no hino.
Izo ntore ziyemeje kujya gukorana n’ubuyozi bw’inzego z’ibanze guhera ku murenge mu rwego rwo kuzamura gahunda za Leta by’umwihariko imibereho myiza y’abaturage.
Inzego z’ubuyobozi ari Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), n’Itorero ry’Igihugu bemeje ko bazakurikirana izo ntore zose.
Urugerero rw’intore z’impamyabigwi rwatangiye tariki ya 05 Gicurasi 2018 ruhuza intore zatoranyijwe mu Ntara n’Umujyi wa Kigali, babaga ari batatu babaye indashyikirwa mu kugira amanota menshi kurenza abandi muri buri kagali. Uru rugerero rwabaga ku nshuro ya kabiri nyuma y’urwa mbere rwabaye ku rwego rw’igihugu nk’igeragaza.
Cyriaque Harelimana ashimira BrigGen Jean Bosco Rutikanga ku musanzu ingabo zatanze mu gutoza ikinyabupfura aba bari ku rugerero
Ab’i Kigali basoje urugerero bari 483
Izi nzu ebyiri zubatswe ku ruhare rw’aba barangije urugerero
Akarasisi k’intore zarangije urugereroAkarasisi k’intore zarangije urugerero
Theogene NDAYISHIMIYE