Site icon Rugali – Amakuru

Ibi nibyo bita UMWIJUTO iyo bibaye abenshi mu Rwanda bishwe n’INZARA abandi babuze amafaranga y’ishuri

Ku nshuro ya mbere, i Kigali hamuritswe imodoka na moto bifite umwihariko (Amafoto). Umujyi wa Kigali ku nshuro ya mbere wabereyemo ibirori bidasanzwe byerekanirwamo imodoka na moto z’akataraboneka ziganjemo izakanyujijeho mu myaka ishize ariko zifite umwihariko uzitandukanya n’ibindi binyabiziga.

Ibi birori byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Mutarama 2018. Ku nshuro ya mbere iri serukiramuco ryiswe “Shyushya Festival” riteguwe ryitabiriwe ku bwinshi n’abaserukanye ibinyabiziga bidakunze kuboneka kenshi mu mihanda ya Kigali n’ahandi ariko biba mu Rwanda.

Igikorwa nyirizina cyatangiye ahagana saa kumi z’umugoroba, imodoka zose na moto byari byamaze kugera ku kibuga cy’ubwatsi giherereye kuri IPRC Kigali [hahoze hitwa ETO Kicukiro]. Hari n’abaje kwirebera bikoze ku mufuka bishyura ibihumbi bitanu ngo bahange ijisho imodoka z’akataraboneka na moto.

Abafite ubuhanga mu guserebekesha imodoka na moto bakanyujijeho berekana umwihariko w’ibinyabiziga baserukanye, bugorobye buri wese yacanye amatara abitabiriye bajya mu mujyo w’umuziki mu birori byasusurukijwe n’abavanga umuziki barimo Dj Mupenzi, Dj Marnaud, Dj Pyfo, Band ya Mutsari na Lion Imanzi ndetse na Yvan Buravan waririmbye indirimbo ze zigezweho.

Ibi birori byari bibaye ku nshuro ya mbere mu Mujyi wa Kigali byishimiwe n’ababyitabiriye uwo waganirizaga wese wumvaga yifuza ko byategurwa n’indi nshuro bigakorwa mu buryo bwagutse.

Ni igikorwa cyateguwe na New Level isanzwe iteza imbere muzika ifatanyije na Aflink.

Umuyobozi wa New Level, Mukasa Jean Marie, yavuze ko bishimiye uko iri serukiramuco ryo kwerekana imodoka zidasanzwe ryagenze ku nshuro ya mbere yongeraho ko ari igikorwa kizakomeza gutegurwa kikajya kibaho mu bihe biri imbere.

Yagize ati “Twishimiye uko biri kugenda ku nshuro ya mbere, biragaragara ko abantu bari babikeneye. Ni igikorwa cyiza urabona ko abantu babyishimiye. ‘Shyuha Festival’ izajya ibaho buri mezi atatu, iri ryari nk’igerageza twizeye ko ubutaha bizaba ibirori bidasanzwe.”

Yavuze ko we n’abafatanyabikorwa be bahisemo gutegura iki gikorwa kugira ngo berekane ibinyabiziga bifite umwihariko ndetse banakore ubukangurambaga mu ikompanyi zisanzwe zicuruza imodoka mu gihugu bityo zimenye ko ‘hari uburyo bwo kumurikira abakiliya ibi binyabiziga biciye mu buryo bw’imyidagaduro’.

Rukambura François utunze Land Cruiser yasohotse mu 1980 akaba ayimaranye imyaka 13 ayiguze ni umwe mu bamuritse imodoka muri iri serukiramuco.

Yabwiye IGIHE ko yanyuzwe n’iki gikorwa kitari gisanzwe kibaho mu Rwanda, ahamya ko ibinyabiziga yahabonye harimo n’imodoka ye usibye umwihariko bifite ahubwo biramba cyane.

Yagize ati “Iki gikorwa cyanshimishije, ikintu cya mbere nagikundiye kiri mu buryo bwo gutuma abantu bari mu Mujyi wa Kigali basusuruka ndetse kikanahuza abantu bataherukanaga, abashaje natwe tukabwira abato amateka y’ibya kera.”

Yongeyeho ati “Nkunda imodoka za kera harimo n’iyi yanjye, uburyo zikozwe bitandukanye n’iz’ubu. Kugeza ubu nta bibazo intera, ni imodoka idakunda gupfa kandi iramfasha aho nshaka kujya hose cyane cyane nko mu nzira mbi kuko yo idatinya imihanda mibi. N’abana bankomokaho nababwiye ko nzayibasigira kuko ni imodoka ishobora kumara n’indi myaka 50. Nishimiye kuyerekana hano nanjye.”

Mu modoka zindi zifite umwihariko za kera n’izigezweho ubu zamuritswe harimo Bentley, Cadillac, Benz, Audi, Mercedes, Subaru, BMW, Mini Kuba, Chevrolet, Riviera yakozwe mu myaka 50 ishize [iyi igaragara mu ndirimbo Slow Down ya Active] n’izindi zitandukanye.

Ibi birori byagaragayemo na moto nini n’izifite motel zidasanzwe zirimo Apache, Kunama, TVS n’izindi.

“Shyuha Festival Edition 1” yasojwe hashimirwa abagaragaje ibinyabiziga byihariye kurusha ibindi, mu cyiciro cy’imodoka uwahize abandi ni uwitwa Cedric Abura wari waserukanye moto ifite agaciro ka miliyoni 38 Frw. Mu cyiciro cy’imodoka uwahize abandi ni Kiwundo Richard wazanye imodoka enye za Cadillac.

Abafite moto zihariye bari babukereye

 

Ab’inkwakuzi mu guserebekesha imodoka bagaragaje ubuhanga

 

 

Imodoka igezweho yo mu bwoko bwa Audi yerekanwe muri Shyuha Festival

 

Abatwaraga moto bari bambaye ibiramira ubuzima mu gihe habaye impanuka

 

Abitabiriye ibi birori bose bagaragazaga akanyamuneza

 

 

Abafite moto zidasanzwe bari bambaye biteguye kuzigenderaho

 

 

 

 

 

 

Iyi modoka ifite icyuma gikonjesha ibyo kunywa inyuma

 

Imodoka zerekanwe zaserebekeshejwe no mu kibuga binyura benshi

 

Imodoka zerekanwe zifite imisusire idasanzwe

 

Ingofero z’ibirango by’Umujyi wa Kigali na zo zikomeje kwamamazwa hose

 

Iyi modoka yo mu bwoko bwa BMW iri mu zagaragarijweho ubuhanga

 

Iyi Riviera yo mu 1968 yatangariwe na benshi

 

 

Land Cruiser yo mu 1980 iri mu modoka zerekanwe

 

 

 

 

 

Kiwundo ufite imodoka za Cadillac gusa ni we wambitswe umudari w’ufite inziza

 

Shaddy Boo mu bashyikirizaga ibihembo abazanye ibinyabiziga bidasanzwe

 

Shaddy Boo na Tizzo wo muri Active

 

Shaddy Boo uri mu bakobwa bakanyujijeho i Kigali mu mwaka ushize yari ari muri ibi birori

 

Uwazanye moto ifite agaciro ka miliyoni 38 z’amafaranga y’u Rwanda yahize abandi

 

Abakobwa b’i Kigali baryohewe n’ibi birori

 

Yvan Buravan yaririmbiye abitabiriye Shyuha Festival

 

Dj Marnaud ari mu basusurukije ibi birori

 

Ibirori by’imodoka byakurikiwe n’ibyo gukata umuziki mu masaha akuze

 

 

Amafoto: Muhizi Serge

Exit mobile version