Ku nshuro ya mbere, i Kigali hamuritswe imodoka na moto bifite umwihariko (Amafoto). Umujyi wa Kigali ku nshuro ya mbere wabereyemo ibirori bidasanzwe byerekanirwamo imodoka na moto z’akataraboneka ziganjemo izakanyujijeho mu myaka ishize ariko zifite umwihariko uzitandukanya n’ibindi binyabiziga.
Ibi birori byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Mutarama 2018. Ku nshuro ya mbere iri serukiramuco ryiswe “Shyushya Festival” riteguwe ryitabiriwe ku bwinshi n’abaserukanye ibinyabiziga bidakunze kuboneka kenshi mu mihanda ya Kigali n’ahandi ariko biba mu Rwanda.
Igikorwa nyirizina cyatangiye ahagana saa kumi z’umugoroba, imodoka zose na moto byari byamaze kugera ku kibuga cy’ubwatsi giherereye kuri IPRC Kigali [hahoze hitwa ETO Kicukiro]. Hari n’abaje kwirebera bikoze ku mufuka bishyura ibihumbi bitanu ngo bahange ijisho imodoka z’akataraboneka na moto.
Abafite ubuhanga mu guserebekesha imodoka na moto bakanyujijeho berekana umwihariko w’ibinyabiziga baserukanye, bugorobye buri wese yacanye amatara abitabiriye bajya mu mujyo w’umuziki mu birori byasusurukijwe n’abavanga umuziki barimo Dj Mupenzi, Dj Marnaud, Dj Pyfo, Band ya Mutsari na Lion Imanzi ndetse na Yvan Buravan waririmbye indirimbo ze zigezweho.
Ibi birori byari bibaye ku nshuro ya mbere mu Mujyi wa Kigali byishimiwe n’ababyitabiriye uwo waganirizaga wese wumvaga yifuza ko byategurwa n’indi nshuro bigakorwa mu buryo bwagutse.
Ni igikorwa cyateguwe na New Level isanzwe iteza imbere muzika ifatanyije na Aflink.
Umuyobozi wa New Level, Mukasa Jean Marie, yavuze ko bishimiye uko iri serukiramuco ryo kwerekana imodoka zidasanzwe ryagenze ku nshuro ya mbere yongeraho ko ari igikorwa kizakomeza gutegurwa kikajya kibaho mu bihe biri imbere.
Yagize ati “Twishimiye uko biri kugenda ku nshuro ya mbere, biragaragara ko abantu bari babikeneye. Ni igikorwa cyiza urabona ko abantu babyishimiye. ‘Shyuha Festival’ izajya ibaho buri mezi atatu, iri ryari nk’igerageza twizeye ko ubutaha bizaba ibirori bidasanzwe.”
Yavuze ko we n’abafatanyabikorwa be bahisemo gutegura iki gikorwa kugira ngo berekane ibinyabiziga bifite umwihariko ndetse banakore ubukangurambaga mu ikompanyi zisanzwe zicuruza imodoka mu gihugu bityo zimenye ko ‘hari uburyo bwo kumurikira abakiliya ibi binyabiziga biciye mu buryo bw’imyidagaduro’.
Rukambura François utunze Land Cruiser yasohotse mu 1980 akaba ayimaranye imyaka 13 ayiguze ni umwe mu bamuritse imodoka muri iri serukiramuco.
Yabwiye IGIHE ko yanyuzwe n’iki gikorwa kitari gisanzwe kibaho mu Rwanda, ahamya ko ibinyabiziga yahabonye harimo n’imodoka ye usibye umwihariko bifite ahubwo biramba cyane.
Yagize ati “Iki gikorwa cyanshimishije, ikintu cya mbere nagikundiye kiri mu buryo bwo gutuma abantu bari mu Mujyi wa Kigali basusuruka ndetse kikanahuza abantu bataherukanaga, abashaje natwe tukabwira abato amateka y’ibya kera.”
Yongeyeho ati “Nkunda imodoka za kera harimo n’iyi yanjye, uburyo zikozwe bitandukanye n’iz’ubu. Kugeza ubu nta bibazo intera, ni imodoka idakunda gupfa kandi iramfasha aho nshaka kujya hose cyane cyane nko mu nzira mbi kuko yo idatinya imihanda mibi. N’abana bankomokaho nababwiye ko nzayibasigira kuko ni imodoka ishobora kumara n’indi myaka 50. Nishimiye kuyerekana hano nanjye.”
Mu modoka zindi zifite umwihariko za kera n’izigezweho ubu zamuritswe harimo Bentley, Cadillac, Benz, Audi, Mercedes, Subaru, BMW, Mini Kuba, Chevrolet, Riviera yakozwe mu myaka 50 ishize [iyi igaragara mu ndirimbo Slow Down ya Active] n’izindi zitandukanye.
Ibi birori byagaragayemo na moto nini n’izifite motel zidasanzwe zirimo Apache, Kunama, TVS n’izindi.
“Shyuha Festival Edition 1” yasojwe hashimirwa abagaragaje ibinyabiziga byihariye kurusha ibindi, mu cyiciro cy’imodoka uwahize abandi ni uwitwa Cedric Abura wari waserukanye moto ifite agaciro ka miliyoni 38 Frw. Mu cyiciro cy’imodoka uwahize abandi ni Kiwundo Richard wazanye imodoka enye za Cadillac.
Amafoto: Muhizi Serge