Abahatuye ndetse n’umuterere y’uyu muhanda bituma bayita ko ari Roindpoint, ariko ni nini bitangaje kuko ifite 8Km z’uburebure. Ni umuhanda w’icyerekezo kimwe (sens unique) uzenguruka ibitaro, amahoteli, isoko rya kijyambere, ikigo cya gisirikari, urukiko rw’ibanze, amashuli atatu n’ibindi…abayizi bavuga ko ariyo rondpoint nini ku isi.
Kuzunguruka 8Km bituma abaturage binuba cyane ndetse ngo basabye ko hari icyahinduka ariko ntakirakorwa. Uwinjiye muri uyu muhanda agiye nko hafi aho na moto cyangwa n’imodoka ntasubira inyuma ubwo aba agomba kuzunguruka izi kilometero umunani.
Ibi biteza rwaserera za hato na hato hagati y’abamotari n’abagenzi aho badatinya kubaca nka 700Frw kugera nko kuri Hotel runaka iri kuri iyi nzira kuko motard aba ari buzenguruke intera nini kandi bigoye kuhabona abandi bagenzi agaruka mu mujyi.
Ernest Uwineza umwe mu baturage bakoresha uyu muhanda yabwiye Umuseke ko bibabangamye kuko nta n’ ibyapa bigaragaza ko iyi nzira ari sens unique.
Uwineza ati « Niba ari na rondpoint ni ndende cyane hakwiye ubuvugizi uriya muhanda ukongerwa ukaba imihanda ibiri y’ibyerekezo bibiri aho kuzenguruka.
Nk’abakererugendo bo usanga bakata bakagaruka batazi ko ari sens unique akabona barenda kumugonga bamubwira ko umuhanda ari sens unique akazunguza umutwe atishimye »
Mu gihe nta kirakorwa, nibura ngo hakwiye kujyaho ibyapa bigaragaza imiterere y’uyu muhanda.
Uyu muhanda unyura ahari amahoteli, ibitaro, urukiko…ni sens unique kandi ni 8Km
Uyu muhanda uzunguruka ugahura ngo siko wari umeze mbere kuko abantu bawukoreshaga mu byerekezo byombi.
Bamwe mu batuye mu mujyi wa Kibuye mu gihe kinini gishize, babwiye Umuseke ko imvano yo guhindura uyu muhanda ‘sens unique’ ari uwari Perefe wa Perefegitura ya Kibuye witwaga Theogene Karake wagongewe hafi ya Kiriziya ahita ategeka ko uyu muhanda ugirwa ‘sens unique’ kuva ubwo kugeza ubu.
Sylvain NGOBOKA
UMUSEKE.RW/Karongi