Site icon Rugali – Amakuru

Ibi nibyo bita kwikirigita ugaseka -> Abanyarwanda bagera kuri 74.3% bashima imikorere y’ubutabera bw’u Rwanda

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) rugaragaza ko abaturage bagera kuri 74.3% bishimira imikorere y’Urwego rw’Ubutabera mu Rwanda mu na ho 6.7% bakayinenga.

Ubwo yamurikaga ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye (CRC 2017), Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko kugeza ubu mu nzego zose zikorera mu Rwanda urw’ubutabera ari rwo rwazamutse cyane mu 2017 rushimwa n’abaturage.

Porogaramu ifasha abaturage kubona ubutabera (MAJ) iri mu zishimwa; abagera kuri 88% bavuga ko bayizi mu gihe 12% ari bo batayizi, 81.3% bakaba bayibonamo ubunyangamugayo.

Abaturage kandi bagera kuri 88.5% bashima imikorere y’urwego rw’abunzi, 86.% bakarubonamo ubushobozi mu gihe 89.5% barufitiye icyizere.

Urwego rw’ubutabera ni rwo rwateye imbere cyane mu kwishimirwa n’abaturage mu 2017 kuko rwazamutseho 11.6% mu 2017, mu gihe umwaka wabanje rwari kuri 63%.

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yavuze ko icyatumye urwo rwego ruzamuka gishingiye ahanini ku mbaraga zashyizwe mu kazi rushinzwe gukorera abaturage.

Yagize ati “Urwego rw’ubutabera rurimo inzego nyinshi, ibikorwa bakorera abanyarwanda mu nshingano zabo zitandukanye; mu magereza, mu bugenzacyaha, muri polisi, mu bushinjacysaha n’ahandi, niho hava ibyo bipimo kandi si Abanyarwanda gusa kuko hari n’ibindi bipimo byo ku rwego rw’isi.”

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Prof. Shyaka Anastase, avuga ko nubwo ubutabera bwateye imbere, ngo bukwiriye gukora cyane kugira ngo abanyarwanda babeho mu mudendezo kurushaho.

Yagize ati “Urwego rw’ubutabera rusa n’aho ari igisabo cy’ubwangamugayo n’ubupfura bw’igihugu cyacu, ni ukuvuga ko abayobozi bari muri uru rwego umuntu yabagereranya n’abungeri b’ubwangamugayo bw’igihugu ariko niyo ntambwe dusigaje gutera kugira ngo n’ibibazo bindi bigihari bibashe gukemuka.”

Urwego rw’Umutekano rwishimirwa kuri 91.3%, Iyubahirizwa ry’amahame y’imiyoborere, uburenganzira bwa muntu n’icyizere ku nzego z’ubuyobozi biri kuri 88.9%, kurwanya ibibazo byo mu miryango n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byishimirwa kuri 85.9%.

Serivisi zitangwa n’inzego z’ibanze zishimwa n’abaturage bagera kuri 85.6%, izitangwa mu rwego rw’Abikorera 74.9%, ubutabera 74.3%, ubuzima 70.5%, uburezi 68.3%, serivisi z’ubutaka 66%.

Ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye(CRC) ni ubushakashatsi ngarukamwaka bwa RGB. 
Butanga icyegeranyo ku bijyanye n’uko abaturage bishimira serivisi bahabwa n’inzego zibegereye ndetse n’uruhare bagira mu bibakorerwa.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Prof. Shyaka Anastase, avuga ko nubwo ubutabera bwateye imbere, ngo bukwiriye gukora cyane kugira ngo abanyarwanda babeho mu mudendezo kurushaho

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye asobanura uburyo icyizere ubutabera bw’u Rwanda bugirirwa n’abaturage cyiyongereye

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Me Evode Uwizeyimana

Abayobozi mu nzego zifite aho zihuriye n’ubutabera bakurikiye imurikaga ry’ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye

Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase
Source: Igihe.com

 
Exit mobile version