Site icon Rugali – Amakuru

Ibi nibyo bita “Kwikanga Balinga” –> Maj Gen Kagame avuga ko abo ku Gisenyi baca ku mipaka itazwi ari abanzi

Mu nama y’umutekano yahuje uyu munsi abaturage b’umugi wa Gisenyi n’ubuyobozi bushinzwe umutekano n’ubwa Leta Maj Gen Alex Kagame uyobora Ingabo mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko abantu baca ku mipaka itazwi hagati y’u Rwanda na Congo babafata nk’abanzi b’igihugu.

Maj Gen Kagame yavuze ko aba bantu baca ku mipaka itazwi bahungabanya umutekano bari mu byiciro bitatu.

Bamwe ngo ni abambutsa ibicuruzwa bya magendu baba badashaka gutanga imisoro, aba ngo bakaba bamunga ubukungu bw’igihugu kandi batifuriza igihugu gutera imbere.

Abandi ngo ni abambutsa ibiyobyabwenge biza kwica urubyiruko ari nako byica ejo hazaza h’u Rwanda.

Ati “aba gatatu ari nabo babi cyane ni FDLR, duherutse no gufata umwe mu barwanyi bayo aje gushaka abasore yajyana mu mashyamba ya Congo, kuko dufite umutekano yarafashwe.”

Ibi byiciro byose Maj Gen Alex Kagame avuga ko ababirimo ari abanzi b’igihugu aboneraho gusaba abaturage kuba ijisho ry’umutekano bakarwanya aba bantu kuko ingaruka ari nabob a mbere zigeraho.

Maj Gen Kagame yijeje ubufatanye bw’ingabo ayoboye n’abaturage b’aha mu kwicungira umutekano ndetse no mu buzima busanzwe ngo ariyo mpamvu ubu ingabo ziri no mu bikorwa byo kurwanya nkongwa yateye mu myaka kuko ngo umutekano wa mbere ari uwo mu nda.

Jeremie Sinamenye umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yasabye abaturage gushyira amatara kun go zabo kuko bifasha inzego z’umutekano, abasaba kandi kwitabira gutanga amafaranga yo kwirindira umutekano aho batuye kugira ngo barwanye abajura n’ibindi byabangamira umutekano mu mugi wa Gisenyi.

https://umuseke.rw/maj-gen-kagame-avuga-ko-abo-ku-gisenyi-b…

Exit mobile version