Site icon Rugali – Amakuru

Ibi nibyo bita kwiba ku manywa y’ihangu! Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwatangiye gufatira ibibanza bidakoreshwa

Umujyi wa Kigali watangiye gufatira ibibanza bitabyazwa umusaruro n’inyubako zadindiye nyuma y’igihe ushishikariza ba nyirabyo kubibyaza umusaruro ntibikorwe.

Uretse kuba biteganywa n’amategeko ariko buyobozi bw’uyu mujyi bwemeye ko ibi biri no muri gahunda yo kwitegura inama mpuzamahanga ziteganyijwe kubera mu Rwanda.

Ku ikubitiro umujyi wa Kigali wahereye ku butaka, ibibanza n’inyubako bimaze nibura imyaka itatu bitabyazwa umusaruro. Umuyobozi ushinzwe imiturire mu mujyi wa Kigali, Eng Mugisha Fred, avuga ko hafashwe umwanzuro wo gutera intambwe yo gushyira mu bikorwa ibiteganywa n’itegeko nyuma y’ubukangurambaga bumaze igihe busaba ba nyiri ibyo bikorwa kubibyaza umusaruro nkuko bikwiriye.

Uretse ubutaka, ibibanza n’inyubako, ngo abafite inkuta cyangwa ibipangu bishaje biri ku mihanda migari nk’uva ku kibuga cy’indege werekeza mu mujyi wa Kigali rwagati barasabwa kubivugurura no kurushaho kubigirira isuku kuko ngo mu igenzura ryakozwe byagaragaye ko abatuye bene aho nta kibazo cy’amikoro bafite uretse kubigendamo biguruntege.

Umuyobozi wungirije w’umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, Nsabimana Ernest avuga ko ibi byose byamaze gutangira gushyirwa mu bikorwa kandi bifitanye isano n’igitutu cy’inama mpuzamahanga Kigali ikomeje kwakira.

Ibi kandi ngo birareba ibibanza bya leta na byo bitabyazwa umusaruro biri hirya no hino mu mujyi wa Kigali. Cyakora ubuyobozi bw’uyu mujyi ntibusobanura neza uburyo bwiteguye kubyaza umusaruro ibyo bibanza n’inyubako nyuma yo kubyishyira mu maboko.

Exit mobile version