Muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, i Nyarubuye mu karere ka Kirehe ni hamwe mu hiciwe abatutsi benshi bicwa bashinyagurirwa birenze. Ubwo abayobozi barimo Prof Sam Rugege Perezida w’urukiko rw’ikirenga na Mukeshimana Geraldine, Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi basuraga urwibutso rwa Nyarubuye, kuri uyu wa 8 Mata 2017, basobanuriwe amateka mabi yaharanze.
Nyirakamana Florentine umukozi wa CNLG ukorera ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye, yagaragaje bimwe mu bikoresho byifashishwaga mu kwica abatutsi.
Nyirakamana yagize ati“murabona iyi mivure ni iyakoreshwaga mbere ya Jenoside benga ibitoki,ariko abicanyi niyo bakoreshaga batega amaraso ubwo bicaga abatutsi, ngo barebe uko amaraso yabo asa”.
Muri urwo rwibutso kandi habitsemo n’ibindi bimenyetso by’amateka y’ubwicanyi bwahabereye nk’amafuru,ibisongo,amafuni,imashini zisya inyama byifashishwaga n’abicanyi nkuko Nyirakamana akomeza abivuga.
Ati “murabona ibi bisongo,nibyo bajombaga abana b’abakobwa,iyi furu niyo botsagaho inyama z’imyijima n’imitima y’abatutsi babaga bamaze kwica, bakarya.
Hari n’akuma bifashishaga basya urusenda rwo kunyanyagiza mu mirambo ngo barebe ko hari ugihumeka,bagahita bamuhuhura”.
Mukanoheri Theopiste warokokeye i Nyarubuye ubwo yari yahungiye muri Paruwasi Gatorika ya Nyarubuye yiciwemo abatutsi benshi m’ubuhamya bwe avuga ko bahungiye muri Kiriziya bimwira ko ho ntawe utinyuka kuhicira.
Nkuko yakomeje abivuga ngo nubwo bahungiye mu nzu y’Imana ntibyabujije abicanyi kubasangamo kuko bahise bayikubitamo ama gerenade hatikiriramo Abatutsi benshi.
Kuri kirizi ya ya Nyarubuye habaga ishusho nini ya Yezu, nayo yaratemaguwe bayiziza ko ngo ifite isura y’Abatutsi.
Prof Sam Rugege Perezida mu ijambo rye,yasabye abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside birinda uwariwe wese wabazanamo ivangura ari naryo ryakuruye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yibukije kandi abaturage ko bagomba gufata neza urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye.
Ati“uretse no kuba uru rwibutso rubitse abacu tukabona aho tubibukira,hari n’umwihariko wo kugaragaza amateka twanyuzemo kugira ngo abavutse nyuma ya Jenoside ndetse n’abanyamahanga bamenye ubyabaye muri uru Rwanda,bibabere isomo”.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyarubuye rwatashywe k’umugaragaro muri 2016, ruruhukiyemo imibiri 57387 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
– See more at: http://www.kigalitoday.com/spip.php?page=ocslevel3&id_rub=33789#sthash.OZRYsyEz.dpuf
http://www.kigalitoday.com/spip.php?page=ocslevel3&id_rub=33789