Site icon Rugali – Amakuru

Ibi nibyo bita gusonga umuntu warangije kwica! Coronavirus – Rwanda: Basohotse mu ngo, hanze bahasanga ibiciro by’ingendo byazamutse.

Nyuma y’iminsi 45 mu mabwiriza yo kuguma mu rugo, uyu munsi ubuzima bwongeye gutangira mu Rwanda, abaturage bavuga ko bishimiye gusubira gushaka imibereho ariko bamwe bavuga ko batorohewe n’ibiciro bishya byo gutega imodoka rusange byazamutse.

Abantu ni benshi ku mihanda muri Kigali, biragoye kubona utambaye agapfukamunwa nk’uko umunyamakuru wa BBC i Kigali abivuga.

Ibiciro bishya by’ingendo nicyo kiri kuvugwaho na buri wese utega imodoka rusange.

Mu mujyi wa Kigali ku byerekezo bitandukanye ibi biciro muri rusange byazamutse hagati y’amafaranga 115 na 233. Mu ntara naho byazamuwe.

Abatega izi modoka bavuga ko nyuma y’iminsi bamaze mu ngo ntacyo binjiza batari bakwiye gusanga ibiciro byazamutse kuri icyo gipimo.

Leta ivuga ko ibi biciro byazamuwe kuko imodoka zitwara abantu muri rusange zizajya zitwara kimwe cya kabiri cy’abo zari zemerewe gutwara.

Imodoka ziratwara kimwe cya kabiri cy’abo zari zemerewe gutwara

Ihinduka ry’ibiciro muri bimwe mu byerekezo bisanzwe bijyamo abantu benshi muri Kigali;

Elise Mukamabano utuye i Kabuga, umukozi muri ‘restaurant’ iri mu mujyi i Kigali, yabwiye BBC ko inyongera y’amafaranga arenze 200 kuyo yari asanzwe ategesha ari ikibazo.

Agira ati: “Ni undi mutwaro ukomeye kuko niba maze ukwezi kurenga ntakora nkaba nsanze igiciro cyazamutse ni ibintu binkomereye”.

Aimé François Nduwumwe umukozi ucuruza mudasobwa mu mujyi i Kigali we avuga ko yishimiye ko yongeye gusubira gushaka imibereho.

Ati: “Ibiciro by’ingendo babizamuye cyane ariko ntakundi nabigenza, igikomeye kuri njye ni ukuba twongeye gusohoka, njye nari maze kwiheba kubera ubukene kuko njye mbaho iyo nabonye ungurira ‘computer'”.

Abateze imodoka muri gare ya Kimironko

Ikigo cya leta gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) kivuga ko kuzamura ibiciro “bizashoboza ba nyiri izi modoka gutwara abantu kandi hubahirizwa amabwiriza ajyanye no gutanga intera hagati y’abagenzi mu kwirinda ikwirakwira rya Covid-19”.

Ibiciro by’ibikomoka kuri petrol nabyo byamanuwe nk’uko RURA yabitangaje, litiro imwe ya lisansi yaguraga 1,088 ubu iragura 965Frw naho litiro imwe ya mazutu yaguraga 1,073 yo ubu ni 925Frw.

Leta y’u Rwanda yoroheje ingamba zo guhagarika ubuzima busanzwe yari yarafashe, ibikorwa bimwe na bimwe kuva uyu munsi byemerewe kongera gufungura ariko ibindi bizakomeza gufungwa.

Imodoka ziratwara kimwe cya kabiri cy’abo zisanzwe zemerewe

Nubwo bemerewe gusohoka, abantu bose bagomba kuba bari mu ngo zabo bitarenze saa mbili z’ijoro kuko kuva ayo masaha kugeza saa kumi n’imwe z’igitondo nta wemerewe gusohoka.

Leta ivuga ko izi ngamba nshya zizasubirwamo hashize iminsi 15 hashingiwe ku buryo ibintu byifashe.

Mu Rwanda hamaze kuboneka abantu 259 banduye coronavirus, muri bo 124 barayikize, nta we irahitana.

Mu mihanda haraboneka abantu abantu benshi nyuma y’iminsi 45 bategetswe kuguma mu ngo zabo

Source: BBC

Exit mobile version