Mahoro Jean Bosco wari watemye uhagarariye Dasso mu Murenge wa Kamembe amuziza ko yaje gusenya inzu ye yubatse mu buryo butemewe n’amategeko, yarashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ubwo yashakaga gutoroka aho yari afungiye.
Yari afungiye kuri Station ya Polisi ya Kamembe, umuryango we wabwiye IGIHE ko wamenyeshejwe ko uyu musore yapfuye arashwe nyuma yo kugerageza gutoroka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Theobald Kanamugire, yemeje aya makuru avuga ko uyu musore ashobora kuba yatinye uburemere bw’icyaha yakoze agashaka gutoroka.
Ati “ Ashobora kuba yatinyaga uburemere bw’icyaha yakoze bikamutera gutoroka ubwo rero umupolisi aramurasa aza kwitaba Imana. Byabaye saa kumi n’imwe za mu gitondo nibwo basohora abafungwa bagiye kwisayidira (mu bwiherero). Yagerageje gutoroka yiruka kandi umupolisi wari umurinze nta yandi mahitamo, gusa ntabwo aba agambiriye kumwica.”
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 19 Mata 2017, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Gervais Ntivuguruzwa, yari yasobanuriye IGIHE uko byagenze kugirango uyu mugabo ateme uyu mukozi wa Dasso.
Ati “Mu ma saa tatu bari mu kazi hamwe n’abakozi b’Umurenge bari gusenya inzu zubatswe mu kajagari bitwikiriye icyumweru cy’icyunamo, bubaka inzu z’ibiti, uwo muturage turamwihanangiriza kenshi, akomeje gutsimbarara rero uyu munsi dufata umwanzuro wo kuyisenya. Nta mwanya munini bari bamaze , umuhungu yari yifungiranye mu nzu aza gusohoka afite umuhoro ahitira ku mu DASSO wari inyuma amutema mu gahanga. ”
Inkuru bifitanye isano: Rusizi: Umuturage yatemye DASSO yari mu gikorwa cyo gusenya inzu yubatswe mu kajagari
Inkuru irambuye ni mukanya…
Igihe.com