Site icon Rugali – Amakuru

Ibi ni ugusesagura kandi nyiri gihugu Kagame niwe ubyungukiramo!

Abayobozi bakuru b’igihugu bagiye mu mwiherero i Gabiro. Abayobozi bakuru b’igihugu bagiye mu mwiherero, basuzumiramo imikorere yabo, baniyemeza kongera ingufu ahagaragaye intege nke hagamijwe iterambere rirambye ry’igihugu.

Abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye za Leta bagiye mu mwiherero i Gabiro

Mu ma saa cyenda za kumanywa kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2017, nibwo bahagurutse i Kigali berekeza i Gabiro mu Karere ka Gatsibo, ahabera umwiherero ubaye ku nshuro ya 14, utangira kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Gashyantare 2017.

Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika,Tugireyezu Venantie, yavuze ko umwiherero wa 2017 uzamara iminsi itanu aho kumara ibiri nkuko byari bisanzwe bigenda.

Andi mafoto menshi kanda hano

Amafoto: Muzogeye Plaisir

– See more at: http://www.kigalitoday.com/spip.php?page=ocslevel3&id_rub=33366#sthash.khJHFDQj.dpuf

Exit mobile version