Ndambiwe ingoma iyobowe n’inyeshyamba, Paul Kagame;
Ndambiwe ubujiji n’ubugome bwe bihebuje;
Ndambiwe iyicarubozo akorera ba Data n’Abagabo bacu;
Abasore n’inkumi udasize ibibondo, dore ko n’ababyeyi yadushumurije intozo ze.
Rwose ndabirambiwe!
Ndambiwe ingoma mpotozi yatugize abapfakazi;
Ndambiwe amasasu n’udufuni byatugize imfubyi;
Ndambiwe imbugita n’akandoyi byatugize incike;
Ndambiwe amarozi atumazeho abacu;
Rwose genda FPR ndakurambiwe!
Ndambiwe imiborogo yababuze ababo;
Ndambiwe imirambo itorwa hirya no hino uko bukeye;
Ndambiwe ibinyoma by’inzego zitwa iz’umutekano;
Ndambiwe ko zikora ‘enquetes’ baringa;
Njye ndabirambiwe rwose!
Ndambiwe ingoma-Siha Rusahuzi;
Iya Rujindiri mwene Rwakagara;
Ndambiwe ko rusahura igihugu n’abagituye;
Rukarya akaribwa n’akataribwa;
Nyamara rukaba rutajya ruhaga!
Ndambiwe gutanga imisanzu igura imbunda zitwica;
Ndambiwe gutanga imisoro ihemba abayobozi-baringa;
Izo nkoma-mashyi zo mu Nteko n’iz’ingeri zose;
Abagabo n’abagore barahiriye kuba ibigwari;
Bavuga ibihabanye n’ukuri kwabo,”mpemuke ndamuke’ ngo niyo ntego!
Erega ndabona nawe ubirambiwe!
Ndambiwe ingoma ivangura bene Kanyarwanda;
Gahutu-Gatwa-Gatutsi wadusanze I Rwanda;
Dukize iyo politiki yawe y’ironda-bwoko;
Dore waduteje umwiryane urangije uradutsemba-tsemba;
Amagufa y’abacu uyagira ibicuruzwa iyo mu mahanga;
Amadolari uyuzuza amakonti ku isi hose,
Imisago yayo uyigura indege ugenderamo nk’abagashize!
Ibyo nabyo turabirambiwe rwose!
Ndambiwe guhorana ipfunwe wanteye ngo “ umuhutu wese yarishe;
Ndambiwe guhozwa ku ruhembe rwa politiki yawe nzira ko ndi Umucikacumu;
Ndambiwe gushinja ibyo ntabonye no kurenganya rubanda.
Ndambiwe kugambanira urungano rwanjye;
Ndambiwe akarengane, ndambiwe ikinyoma;
Ndambiwe politiki iheza ya FPR, yewe n’ibyayo byose ndabirambiwe nigende!
Ndambiwe ingoma y’igitugu, ndashaka Demokarasi;
Ndambiwe gutorerwa ngo natoye, ndashaka kwitorera uwo nshima;
Ndambiwe kuniganwa ijambo, nsonzeye ubwisanzure;
Ndambiwe “nzaramba na nzakwica’ byabaye karande;
Ndambiwe guheezwa muri Gakondo, ndeka ndaje dusangire ibya Gihanga.
Nawe se waba ubibona nkanjye? Ngaho terura nawe umbwire!
Nako haguruka bwangu ushize amanga;
Abagabo, abagore, abasore n’inkumi ni muze;
Ntawe usigaye tubyange twese,
Dusezere ingoma ngome y”Agatsiko;
Maze Twimike Ingoma y’ubumwe n’ubwiyunge nyakuri;
Ubwisanzure n’amajyambere kuri Twese biganze I Rwanda.
Umukunzi w’Amahoro,
Mushikiwabo