Site icon Rugali – Amakuru

Ibi nabyo se ni ukwihesha agaciro? -> Amahoteli akomeye akemanga ubuziranenge bw’inyama zo mu gihugu akazitumiza mu mahanga

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB) cyatangaje ko bibabaje kuba zimwe muri hoteli zikomeye mu Rwanda zitumiza inyama amu mahanga kandi no mu Rwanda hari amatungo n’amabagiro.

Ku wa Gatanu ushize Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ibyavuye mu isuzuma yakoze ku buziranenge bw’inzu zicururizwamo inyama mu Mujyi wa Kigali, aho yagaragaje ko hari izifite byinshi zibura.

Isuzuma ryagaragaje ko 7.8 % by’inzu z’inyama 114 zasuzumwe zubatse ahantu habi, mu gihe inzu 66 % inyama zicuruzwamo inkomoko yazo itazwi. Ibi bituma hoteli zikomeye zitizera izo nyama, zikajya kugura izo mu mahanga zujuje ubuziranenge.

Nyuma yo gutangaza iyi mibare mu nama yari yitabiriwe n’abacuruza inyama i Kigali, Umukozi wa RSB ushinzwe gahunda ya Zamukana Ubuziranenge, Muriro Anicet, yavuze ko biteye isoni kuba mu Rwanda hari inyama ariko zidashobora kwizerwa, amahoteli menshi akomeye akazitumiza mu mahanga.

Yagize ati “Hoteli zirubakwa ariko uyu munsi barakubwira bati ‘inyama tuzitumiza muri Zambia, tuzivana muri Kenya’. Hari gahunda z’igihugu yo kongera ubworozi amatungo akaba menshi ariko se koko ntabwo biteye isoni kugira ngo umuntu akubwire ko avana igi muri Afurika y’Epfo? Birababaje ukurikije na gahunda zihari.”

Muriro yavuze ko RSB igiye gutangiza uburyo bwo guha ibyangombwa by’ubuzirange amabagiro n’inzu zicuruza inyama ku buryo uzajya ahagurira azajya agenda yizeye ko ibyo ahawe ari bizima.

Ati “RSB irateganya ubundi buryo bwo gutanga ibirango by’ubuziranenge kuri serivisi zitandukanye.Yatekereje ubu buryo ari ukugira ngo niba inyama zabagiwe mu ibagiro rya Kabuga, iryo bagiro rikaba rifite icyangombwa cy’ubuziranenge kigaragaza ko serivisi itanga zubahirije ubuziranenge, icyo gihe bitanga icyizere kuri hoteli.”

Yakomeje agira ati “Hari gutegurwa uburyo n’inzu zicuruza inyama zizahabwa ibirango by’ubuziranenge. Wa muntu utanga serivisi z’ubucuruzi bw’inyama zavuye ku muntu ufite ibirango by’ubuziranenge, zivuye mu ibagiro rifite ubuziranenge ku buryo bizaha icyizere hoteli n’abandi bantu bakomeye .”

Minagri yatangaje ko inzu zicuruza inyama zagaragajwe ko zitujuje ubuzirangenge zizafungwa.

Umuyobozi Mukuru w’Ishami rishinzwe igenzura ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi muri MINAGRI, Uwumukiza Béatrice yagize ati “Nk’ibyo byo gutanga inyama tutazi aho zaturutse , nta bwo twavuga ngo turagiha amezi runaka, bigomba gucika. Kwakira inka zipfushije ntitwavuga ngo turabiha amezi.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubworozi (RAB) kigaragaza ko umusaruro w’inyama mu mwaka wa 2016 wazamutse ukagera kuri toni ibihumbi 116 uvuye kuri toni ibihumbi 86 wariho mu 2015. Biteganyijwe ko uwo musaruro uzagera kuri toni ibihumbi 230 muri 2018.

 

Amahoteli akomeye mu Rwanda ntiyizera zimwe mu nyama z’imbere mu gihugu, azitumiza mu mahanga
Source: Igihe.com

 

Exit mobile version