Site icon Rugali – Amakuru

Ibi n’ agahoma munwa! –> Ibitaro ntibikwiye kwitwaza umwenda RSSB ibirimo ngo bisuzugure ufite mituweli- Gatera

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize (RSSB) cyamaganye abantu banga guha serivisi abarwayi bitwaje ubwisungane mu kwivuza (mituweli) ndetse n’abemera kubaha serivisi ariko bakazibaha nabi.

Jonathan Gatera, Umuyobozi mukuru wa RSSB yabitangaje kuri uyu wa Kabiri mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ubwo RSSB yamurikaga ubundi buryo bwa Mobicash, abaturage bashobora kujya bifashisha bishyura ubwisungane mu kwivuza.

Yavuze ko amavuriro adakwiye kwitwaza ko akeneye imishahara y’abakozi cyangwa imiti, ngo bahe serivisi ababishyura menshi basuzugure aba mituweli kuko bishyura make cyangwa kuo hari imyenda RSSB ibabereyemo.

Abaturage bafite ubwisungane mu kwivuza bwa mituweli bakunze gutaka guhabwa serivisi zitanoze igihe bagiye kwivuza , bavuga ko barutishwa abafite ubundi bwishingizi cyangwa abaza biyishyurira ku giti cyabo.

Jonathan Gatera yavuze ko niba hari aho bikorwa umurwayi akimwa serivisi, ngo ni ibyo kwwamaganwa.

Yagize ati “Kwima umuntu serivisi kubera Ko afite ubwisungane bwa mituweli bikwiye kwamaganwa kuko mituweli ikora nk’ubundi bwishingizi.”

Yakomeje agira ati “Ibitaro cyangwa se amavuriro bitanga serivisi mbi ngo RSSB ibafitiye umwenda, buriya baba bahima cyangwa se bagirira nabi umunyamuryango wacu. Yego birumvikana amafaranga twishyura akoreshwa mu buryo bwinshi, hari imiti, hari imishahara n’ibindi ariko ntibakagombye kubyitwaza.”

Gatera yavuze ko umuntu wese uvangura abafite mituweli n’abafite ubundi bwishingizi aramutse afashwe akwiye guhanwa.

Mituweli ni bumwe mu buryo bufasha abaturage kwivuza ku gihe knaid bitabahenze, igihe cyose uwo muturage yatanze umusanzu we w’uwo mwaka yivuzamo.

Imituweli ikiri mu maboko ya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, yakunze kurangwa n’ibibazo birimo no gutinda kwishyura ibitaro, imiti n’ibindi bikoresho bikabura, bigatanga serivisi mbi.

Imisanzu ya mituwei yaje kwimurirwa muri RSSB, icyo kigo kiniyemeza kwishyura ibitaro miliyari 13.5 z’amafaranga y’u Rwanda y’ibirarane byatewe n’iyo micungire mibi.
Muri Werurwe 2016 nyuma y’uko RSSB yeguriwe itangwa ry’imisanzu ya mituweli, Minisiteri y’imari n’igenamigambi yatangaje ko nta bitaro bikiberewemo umwenda wa Mituweli.

Kugeza ubu RSSB itangaza ko ubwitabire bwa mituweli uyu mwaka bumaze kugera kuri 84.2 % mu gihugu hose.

Kugeza ubu kwishyura ubwisungane mu kwivuza umuturage ashobora gukoresha Sacco,Banki y’abaturage,Equity bank ndetse na Mobicash yongewemo ifite abakozi 700 hirya no hino mu gihugu.

Source: Makuriki.rw

Exit mobile version