Icyo nzi neza ni uko igitutu kuri twe kidakora – Kagame avuga ku irekurwa ry’abo kwa Rwigara. Perezida Kagame yavuze ko Diane Rwigara na Mukangemanyi Adeline batarekuwe kubera igitutu cy’amahanga kuko u Rwanda rudakorera ku gitutu cy’uwo ari we wese.
Tariki ya 6 Ukuboza nibwo Urukiko Rukuru rwagize abere Diane Rwigara n’umubyeyi we Mukangemanyi ku byaha baregwaga birimo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, kugambirira guteza imvururu muri rubanda n’icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.
Uwo mwanzuro wafashwe nyuma y’icyumweru bamwe mu bagize inteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangaje ko abo kwa Rwigara bafunzwe ku mpamvu za politiki, basaba ko bahita barekurwa.
Kuri uyu wa Gatanu ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru nyuma y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 16, Perezida Kagame yavuze ko ntaho dosiye yo kwa Rwagara ihuriye n’igitutu.
Yagize ati “Igitutu gituruka kuri nde? Ni nde uri mu mwanya wo gushyira igitutu ku wundi muri iki kibazo? Ntabwo iby’igitutu mbitindaho. Icyo nzi neza ni uko igitutu kuri twe kidakora. Ntidukorera ku gitutu cy’uwo ari we wese.”
Kagame yavuze ko hari ibibazo byinshi byibazwa n’ibisubizo bitangwa kuri icyo kibazo ariko adashobora gutakazaho umwanya.
Ati “Urebye no mu bindi wabonamo igisubizo kuri dosiye ya ba Rwigara ndetse ukumva icyo kibazo neza. Hari ibibazo byinshi cyane kuri iyo dosiye n’ibisubizo byinshi ariko ntibijya bimarira umwanya kandi nta n’uwo niteze kubitakazaho. Ntabwo igitutu cyakora.”
Abajijwe impamvu akenshi bihuzwa na politiki iyo u Rwanda rugize abo rujyana mu butabera, Perezida Kagame yavuze ko bifite aho bihuriye n’amateka y’u Rwanda.
Yavuze ko ibibazo by’u Rwanda byinshi birimo na Jenoside byagiye bigirwamo uruhare n’amahanga, nyamara iyo ayo mahanga ari kubivugaho yo ntiyitunga urutoki ahubwo arutunga abandi.
Yavuze ko hari ibihugu bifite ubutabera bwivanze na politiki ariko bitajya bivugwaho kubera ko abakabivuzeho ariho baturuka, bagahitamo kuvuga abandi.
Ati “Nkeka ko bifite aho bihuriye n’amateka y’ibibazo byacu n’amateka y’igihugu cyacu ubwayo. Mbere na mbere ni gute ikibazo cy’ubutabera cyumvikana iyo bigeze ku Rwanda? Ibihugu byose bifite uburyo bw’ubutabera. N’aho ubutabera bwivanze na Politiki mu bindi bihugu ntabwo bivugwaho cyane nk’uko bigenda iyo bigeze ku Rwanda.”
“Ikibitera uko mbyumva, icyatumye ubutabera bumenyekana mu by’u Rwanda, iyo urebye Jenoside ntabwo yatangiriye ku banyarwanda ngo irangirire mu Rwanda gusa, ifite aho ihuriye n’amateka y’ubukoloni, idini na politiki hirya no hino ku Isi.”
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buherutse gutangaza ko bugiye kujurira umwanzuro w’urukiko ku kugirwa abere kwa Diane Rwigara, Mukangemanyi Adeline n’abandi baregwa hamwe.
IGIHE