Polisi y’u Rwanda irifuza ko impanuka zo mu muhanda zigera kuri 0%.
Polisi y’u Rwanda imaze amezi atandatu itangije mu gihugu hose ubukangurambaga bwahawe inyito ya ‘Gerayo Amahoro’.
Ubwo bukangurambaga bugamije gufasha abakoresha umuhanda kugera iyo bajya amahoro. By’umwihariko muri iyi minsi isoza umwaka wa 2019, hongewemo amaboko mashya kugira ngo impanuka zizagere kuri 0% nk’uko polisi ibyifuza.
Ni muri urwo rwego Polisi irimo gufatanya n’ikigo cy’itumanaho cya Airtel Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa barimo RURA na RTFC.
Bamwe mu bagenzi baganiriye n’abayobozi bitabiriye gahunda ya Gerayo Amahoro, baturutse mu Ntara y’Amajyepfo batangarije Kigali Today uko byari byifashe ubwo batangiraga urugendo ruva mu Karere ka Huye berekeza mu Mujyi wa Kigali.
Umwe muri abo bagenzi yagize ati “Njyewe nahageze isa n’aho ihagurutse, ntabwo nabashije kumva ibyo shoferi yabwiye abagenzi bagezemo mbere ariko nshingiye uko uyu mushoferi yatuzanye nabonye rwose yatuzanye neza ibintu byose yabyubahirije”
Undi mugenzi yagize ati “ Nkunda gukora ingendo cyane, kandi iyo tugiye guhaguruka umushoferi atubwira uko urugendo tugiye gukora rureshya, n’umuvuduko aza kugenderaho, akatubwira ko tuza kugerayo amahoro, ariko icyo nasaba ni uko habaho ibikorwa byinshi byo kumenyesha abagenzi n’abaturage muri rusange iyi gahunda kugira ngo bayisobanukirwe, hakabaho n’imirongo ya telefoni ushobora kwiyambaza mu gihe ubonye ko umushoferi atarimo yubahiriza iyi gahunda.”
Gahunda ya Gerayo Amahoro yatangirijwe muri Gare ya Nyabugogo kuri uyu wa gatatu tariki ya 4 Ukuboza 2019, itangizwa n’umuvugizi wa Polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera.
Yagize ati “Ndakubwira ko mu gihugu hose muri gare 30 cyangwa zirenga ubu bukangurambaga bwabaye, burakomeza kugeza uku kwezi gushize. Turabwira Abanyarwanda uko bakwiye kwitwara mbere y’iminsi mikuru, mbere y’uko izo mpanuka ziba. Abatwara ibinyabiziga bakirinda umuvuduko urenze, gutwara uvugira kuri telefoni, uburangare mu muhanda, kugenda wandika ubutumwa kuri telefoni, kudaha uburenganzira abanyamaguru, gusuzumisha ikinyabiziga cyawe kugira ngo utware ikinyabiziga cyujuje ubuziranenge…”
CP Kabera yakomeje agira ati: “Ariko ikindi gikomeye ni uko noneho tubwira n’abagenzi, twagiye mu modoka kandi turakomeza kwigisha n’abanyamaguru muri uku kwezi kose tubabwira na bo ibyo bagomba kwirinda, kandi bizakomeza uyu mwaka uzajya gushira Abanyarwanda bamaze kumva ko nta mpanuka dukeneye.
Ubu bukangurambaga Polisi y’u Rwanda irimo kubukorera mu gihugu hose ifatanyije na Airtel.
Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Amit Chawlas yasobanuye umusanzu wa Airtel muri Gerayo Amahoro, ati: “Ubusanzwe twababwiraga ngo: Mukomeze muvuge, mukomeze muvuge igihe cyose, ariko uyu munsi turababwira tuti ubu noneho ntimukomeze kuvugira kuri telefone cyangwa ngo mwandike ubutumwa igihe mutwaye cyangwa mwambuka umuhanda.”
Imibare ya polisi igararagaza ko kuva mu kwezi kwa mbere impanuka zikorerwa mu muhanda zagabanutse zikava kuri 400 mu mwaka wa 2018 zikagera ku 180 muri uyu mwaka wa 2019.
Kuva gahunda ya Gerayo Amahoro yatangira, impanuka zagabanutseho 24%.