Site icon Rugali – Amakuru

Kagame ntiyishimiye ko abo kwa Rwigara babyina intsinzi none agiye kujurira

Ubushinjacyaha bugiye kujuririra icyemezo cyo kurekura Diane Rwigara na nyina. Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco, yemeje ko Ubushinjacyaha buzajuririra icyemezo cy’Urukiko Rukuru cyo kurekura Diane Rwigara n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline Rwigara, nyuma yo kutanyurwa n’imikirize y’urubanza.

Ku wa 6 Ukuboza nibwo Urukiko Rukuru rwagize abere Nshimiyimana Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi Adeline, ku byaha baregwaga birimo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, kugambirira guteza imvururu muri rubanda n’icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

Icyo gihe umucamanza yanzuye ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bwatanze, yanzura ko ku birego byose, “urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubushinjacyaha nta shingiro gifite.” Yakomeje agira ati “rukaba rwemeje ko abo bamaze kuvugwa ari abere.”

Ubushinjacyaha bwahise butangaza ko “nk’uko bisanzwe bwubaha ibyemezo by’inkiko.”

Mu butumwa bwanyujije kuri Twitter, bwakomeje bugira buti “Turaza gusoma neza dusesengure icyemezo cy’Urukiko mu rubanza rw’ubushinjacyaha bwarezemo Diane Rwigara n’abagenzi be, duhitemo icyo gukora hakurikijwe ibyo amategeko ateganya.”

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Umushinjacyaha Mukuru, Mutangana Jean Bosco yavuze ko Ubushinjacyaha buzajuririra icyemezo cy’urukiko cyo kurekura Diane Rwigara n’umubyeyi we.

Yagize ati “Ntabwo twishimiye imikirize y’urubanza. Tuzajuririra kiriya cyemezo. Nubwo twubaha ibyemezo by’inkiko ariko turi ababuranyi bahagarariye Sosiyete Nyarwanda, itifuza ko ibyaha bikorwa. Ubushinjacyaha nyuma yo gusubiramo urubanza twasanze tuzatanga ikirego mu Urukiko rw’Ubujurire.”

Yavuze ko bumva ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha byari bihagije kuko Diane Rwigara na Nyina baregwaga ibyaha bidasanzwe kandi biremereye.

Yakomeje agira ati “Ubushinjacyaha ntibwanyuzwe n’uburyo urukiko rwasobanuye ibimenyetso bwatanze. Dutekereza ko tudakwiye kugarukira hariya hejuru y’ibimenyetso simusiga twari dufite ku byaha biremereye. Tumaze gusesengura umwanzuro w’urukiko, turacyafite igihe dushingiye ku ngingo ya 176 mu Itegeko Nshinga iduha iminsi 30.”

“Twizeye ko Urukiko rw’Ubujurire ruzemera ubusabe bwacu hanyuma rugafata icyemezo. Nibwo twaba tunyuzwe mu gihe rwatanga umurongo, tubona ariwo ukwiriye kuba unoze kurusha uw’urukiko rwabanje.”

Ingingo zitanyuze Ubushinjacyaha zizasobanurirwa mu rukiko mu gihe ubujurire buzaba bwemewe.

Nta mpungenge ko u Rwanda ruzotswa igitutu

Urubanza rwa Diane Rwigara, umubyeyi we n’abo bareganwaga, rwagarutweho cyane mu itangazamakuru mpuzamahanga ndetse n’abasenateri muri Amerika basabye ko u Rwanda rwitondera imikirize yarwo.

Mutangana yavuze ko Ubushinjacyaha bwajurira cyangwa butabikora, bitazabuza abavuga kuvuga.

Ati “Nk’Umushinjacyaha Mukuru mfite inshingano zo kureba urubanza rutaciwe neza, ntekereza ko uburyo rwaciwe rwasize ibyuho bikeneye kuzuzwa, nkasaba Urukiko Rwisumbuye kongera gusuzuma icyo cyemezo. Ngiye kureba ko ninjurira bizatera ikibazo ku gihugu, naba ngiye kwambara umwambaro utari uwanjye.”

‘‘Imibanire y’ibihugu igengwa na dipolomasi na politiki. Njye sindi umuvugizi wa Leta, nshinzwe gukurikirana ibyaha no kubishinja mu nkiko.”

Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi batawe muri yombi ku wa 23 Nzeri 2017. Ni urubanza rwaciwe rumaze umwaka umwe, amezi abiri n’iminsi 13.

IGIHE

Exit mobile version