Site icon Rugali – Amakuru

Ibi Diane Rwigara yarabinenze baramufunga. Aho kubaka abanyarwanda biyubakiye amahoteli!

Ubumwe Grande Hotel, imwe muri hoteli zikomeye mu mujyi wa Kigali ishobora gutezwa cyamunara, nyuma y’uko abayubatse bananiwe kwishyura inguzanyo igera kuri miliyoni 19 z’amadolari z’inguzanyo ya KCB Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa KCB Rwanda, George Odhiambo, yatangaje ko iyi banki yamaze kubamenyesha umugambi wo gufunga iyi hoteli kuko abayubatse bananiwe kwishyura.

Ati “Twamaze kohereza ubusabe bwa nyuma, tunamenyesha Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB. Nyuma y’aha rero tuzatangira gushaka uburenganzira bwo gukomeza ku bindi byiciro.”

Odhiambo yabwiye The EastAfrican ko bamaze no kumenyesha Ikigo Acacia Property Developers Ltd (APDL) cyubatse iyi hoteli, ko banki igomba kwishyurwa inguzanyo yose cyangwa inyubako yabo ikagurishwa.

https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubumwe-grande-hotel-ishobora-gutezwa-cyamunara

Exit mobile version