Site icon Rugali – Amakuru

Ibi byakumvikana bavuze ko ari Kagame n’agatsiko gusa -> Umusaruro mbumbe w’igihugu wiyongereye ku rugero rwa 6.1% mu 2017

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), kuri uyu wa Kabiri cyatangaje ko mu 2017 umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutse ku rugero rwa 6.1%, aho wageze kuri miliyari 7 597 uvuye kuri miliyari 6 672 z’amafaranga y’u Rwanda wariho mu 2016.

Muri uyu musaruro wose uw’ubuhinzi bufite uruhare rwa 31%, inganda zifite 16% naho serivisi zikagira 46%.

Mu mwaka ushize, umusaruro w’ubuhinzi wiyongereye ku rugero rwa 7%, uw’inganda wiyongeraho 4% naho uwa serivisi wiyongeraho 8%.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Yusuf Murangwa, yasobanuye ko umusaruro mbumbe w’igihembwe cya kane gusa wagize uruhare runini cyane ku musaruro mbumbe rusange kuko wiyongereye ku rugero rwa 10.5%, aho ubuhinzi, inganda na serivisi byazamutse ku rwego rushimishije.

Yagize ati “Mu buhinzi izamuka ry’umusaruro ryatewe n’umusaruro mwiza w’igihembwe cya kabiri n’icya gatatu cy’ihinga wazamutse ku rugero rwa 10%, inganda zazamutse ku rugero rwa 10%, na serivisi zizamuka 11%.”

Yakomeje avuga ko izamuka ry’umusaruro ku rwego rw’inganda ryatewe n’umusaruro w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na za kariyeri wiyongereyeho 51%, umusaruro w’inganda zitunganya ibiribwa wazamutse ku rugero rwa 16% bitewe n’izamuka ry’umusaruro w’izitunganya ibinyampeke.

Murangwa yavuze ko umusaruro w’inganda zikora imyenda n’ibikomoka ku mpu wazamutseho 19% naho uw’inganda zikora kawucu na pulasitiki uzamukaho 14%. Icyakora umusaruro w’inganda zikora ibinyobwa n’itabi wo wagabanutse ku rugero rwa 8% naho uw’ubwubatsi ugabanukaho 1%.

Mu bijyanye na serivisi, umusaruro ukomoka ku bucuruzi buranguza n’ubudandaza wiyongereye ku rugero rwa 19%, uwa serivisi z’ubwikorezi uzamukaho 16%, uw’ibigo bifasha izindi serivisi uzamukaho 37% naho uwa serivisi z’imari uzamukaho 14%.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Yusuf Murangwa, yasobanuye ko umusaruro mbumbe w’igihembwe cya kane gusa wagize uruhare runini cyane ku musaruro mbumbe rusange

Exit mobile version