Site icon Rugali – Amakuru

Ibi biteye agahinda muri singapore y’Afurika!!!

Birakomeye muri Singapour ya Africa. Impungenge ku buzima bw’umuryango uba mu nzu yenda kuwugwaho | IGIHE

Nyiranshuti Marie Gollette wo mu Karere ka Gisagara abana n’abana be batanu hamwe n’abandi babiri arera mu nzu ishaje ku buryo bafite impungenge ko isaha n’isaha ishobora kubagwaho.

Batuye mu Mudugudu w’Urusenyi mu Kagari ka Cyamakuza mu Murenge wa Ndora hafi y’ibiro by’Akarere ka Gisagara, inyuma gato ya Guest House y’Akarere.

Uyu mubyeyi yatangaje ko hashize imyaka hafi ibiri babariwe ubutaka n’akarere babwirwa ko bazahabwa ingurana bakimuka ariko bahebye.

Ati “Twarabariwe batubwira ko bashaka kuhashyira ibikorwa bya Leta ariko dutegereza ko batwishyura turaheba. Bambariye 1 400 000 Frw ariko nabuze uko nava muri iyi nzu ngo njye no gukodesha itazatugwaho kuko nta bushobozi mfite.”

Nyiranshuti abarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe kandi hashize imyaka irenga ibiri umugabo we yitabye Imana; yifuza ko ubuyobozi bwamufasha kubona amafaranga y’ingurane y’ubutaka yabariwe kugira ngo yimuke kuko abayeho nabi.

Ati “Iyo imvura iguye ku manywa tujya kugama mu baturanyi naho nijoro turabyuka tukarara duhagaze. Urabona ko dukeneye gutabarwa kuko iyi nzu izatugwaho.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gisagara, Gasengayire Clémence, yabanje kuvuga ko icyo kibazo cy’uwo muryango atari akizi agiye kugikurikirana.

Nyuma yo kugikurikirana yavuze ko yasanze uwo muryango warabariwe koko ariko habayeho ikibazo cy’ibyangombwa by’ubutaka kugira ngo bawishyure amafaranga y’ingurane.

Ati “Hari ibyangombwa batari bujuje kugira ngo bahabwe amafaranga y’ingurane. Bambwiye ko ibyangombwa by’ubutaka byabonetse kandi amafaranga arahari; ubwo mu gihe gito nk’ibyumweru bibiri turabishyura bajye gushaka ahandi baba.”

Gasengayire yakomeje avuga ko mu gihe uwo muryango utarabasha kwishyurwa bagiye kuba bawushakiye aho kuba mu rwego rwo kurinda ko bahura n’impanuka yo kugwirwa n’inzu.

Iyi nzu hatagize igikorwa ishobora kugwira abayibamo kuko impande zose yamaze kwangirika ndetse n’ibiti biyubatse byatangiye kubora

Umuryango wa Nyiranshuti uba mu nzu ishaje ku buryo bugaragara

Nyiranshuti yifuza ko yahabwa amafaranga y’ingurane y’ubutaka yabariwe akajya gushaka ahandi aba

prudence@igihe.rw
Exit mobile version