Gufunga Umupaka Wa Gatuna Ntibyabujije Ubucuruzi Gukorwa – Museveni.
Kuri uyu wa Gatatu ubwo yagezaga ijambo ku bakuru b’ingabo z’ibihugu bikomeye by’I Burayi na Amerika,
Perezida Museveni yavuze ko kuba u Rwanda rwarafunze umupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi, bitabujije ubucuruzi gukomeza gukorwa n’ubwo bwakozwe mu buryo bwa magendu.
Perezida Museveni yabwiye abari bamuteze amatwi ko kuba u Rwanda rwarafunze umupaka munini wanyuragaho ibicuruzwa bitabujije ubucuruzi mu Karere gukomeza gukorwa .
Abakuru b’ingabo bari bamuteze amatwi barimo uhagarariye USA, Ubudage, Ubwongerezam, Ubuholandi, Bolivia n’abandi.
Aba basirikare bari bamaze icyumweru bari mu rugendoshuri muri Uganda biga iterambere ryayo n’imibanire yayo n’amahanga.
Perezida Museveni ati: “Ntushobora guhagarika ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ubinyujije mu gufunga umupaka. Iyo uwufunze abantu bacuruza magendu.”
Yavuze ko igihe u Rwanda rwafungaga umupaka Uganda yahisemo kohereza ibintu byayo muri Sudani y’Epfo, DR.Congo, Kenya na Tanzania.
Urujya n’uruza ku mupaka wa Gatuna rwaragabanutse nyuma y’uko u Rwanda rutangiye gusana uwa Gatuna kugira ngo ubuhahirane buwucaho burusheho koroha.
Ibihugu byombi byakomeje guterana amagambo mu binyamakuru, ariko u Rwanda ruvuga ko rutafunze umupaka wa gatuna rugamije guhima Uganda, ahubwo ngo rwabikoze rugamije gukora imirimo yo kuwusana.
Umwuka mubi hagati ya Uganda n’u Rwanda watangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka, buri gihugu gishinja ikindi gushaka kugihungabanya.
The ChimpReports
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW